U Rwanda rwizeye ko mu 2024 nta rugo ruzaba rukiri mu kizima

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu Rwanda umwaka w’2024 uzarangira nta rugo rukiri mu kizima.

Minisitiri Ndagijimana yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 4 Kamena 2021 ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze gusinya amasezerano y’inkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 84.2 ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), arimo miliyoni 36.7 y’inguzanyo.

Iyi nkunga izifashishwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi mu turere tugize intara y’Amajyepfo turimo: Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iki gihugu kigifite icyizere ko buri rugo ruba rufite urumuri ruturuka ku ngufu mu 2024 nk’uko gahunda y’igihugu y’iterambere NST1 yatangiye mu 2017 ibiteganya.

Yasobanuye ko Leta izagera kuri iyi ntego ibifashijwemo n’abafatanyabikorwa nka BAD.

Ati: “Turagana ku ntego. Twahurije hamwe abaterankunga b’iterambere bose bateraga inkunga gahunda y’ingufu, bakusanyiriza hamwe amafaranga ubu amaze kurenga miliyoni 760 z’amadolari ya Amerika.”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi gahunda yo kumurikira abaturage hifashishijwe ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, izunganira n’indi yo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Kugeza muri Gicurasi 2021, imiryango 63% ifite urumuri ruturuka ku ngufu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *