U Rwanda rurashaka ko icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyajya gihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi w’Amahanga, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rushaka ko icyaha cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyajya gihanwa mu mategeko y’ibihugu byinshi, nk’uko bimeze ku yakorewe Abayahudi.

Minisitiri Biruta yabitangarije mu kiganiro cyo kwibuka we n’abandi bayobozi bagiranaga n’Abanyarwanda baba mu mahanga, cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ikindi gikomeye nka Leta dukora muri iki gihe, ni ukugira ngo ibijyanye no gupfobya no guhakana bibashe gushyirwa mu mategeko y’ibihugu bitandukanye. Buriya hari ibihugu byinshi bihana jenoside yakorewe Abayahudi, ukaba utayihakana, ukaba utayipfobya, ariko jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo kuyihakana no kuyipfobya birajya mu mategeko y’ibihugu byinshi ariko twarabitangiye.”

Yakomeje ati: “Urugero nabaha ni uko muri Sweden mu nteko ishinga amategeko yaho, hari umushinga w’itegeko baganiragaho ujyanye no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abayahudi, inteko ishinga amategeko yacu yabandikiye, ibasaba ko iryo tegeko ryakwaguka, rikaba guhana abahakana n’abapfobya jenoside, bityo jenoside zose zemewe n’Umuryango w’Abibumbye, waba uyihakana, waba uyipfobya, itegeko rikaba ryaguhana.”

Gusa Minisitiri Biruta yavuze ko atazi igihe bizashobokera, ariko ngo u Rwanda rwatangiye gushaka uko byashyirwa mu bikorwa. Ati: “Niba igihugu cyemera ko jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, Umuryango w’Abibumbye ukaba warabyemeye, ubundi hagombye kuba hari n’itegeko rihana abahakana n’abapfobya.”

Mu gihe ubusabe bw’u Rwanda bwaba bushyizwe mu bikorwa n’ibi bihugu, Minisitiri Biruta avuga ko byatuma uwatekereza guhakana cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi atinya ibihano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rurashaka ko icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyajya gihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi
    Amategeko akwiye kuba rusange, ntarebe agatsiko k’abantu aba naba. Hakwiye itegeko lihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ariyo yose kandi rikubahirizwa n’ibihugu byose. Minisitiri Biruta rero akwiye kurenga ibibera iwacu aho akenshi abantu baca ku mategeko kuberako adasobanutse. Hakwiye amategeko yakoreshwa hose kandi asobanutse.

  2. U Rwanda rurashaka ko icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyajya gihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi
    Amategeko akwiye kuba rusange, ntarebe agatsiko k’abantu aba naba. Hakwiye itegeko lihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ariyo yose kandi rikubahirizwa n’ibihugu byose. Minisitiri Biruta rero akwiye kurenga ibibera iwacu aho akenshi abantu baca ku mategeko kuberako adasobanutse. Hakwiye amategeko yakoreshwa hose kandi asobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *