yankurije_joselyne_avuga_ko_kuba_hari_serivisi_basabwa_n_abaturage_zahabaga_mbere_batazitanga_na_bo_bibababaza.jpg

Nyamasheke: Abivuriza kuri ‘poste de santé’ ya Shangi barasaba gusubirizwaho serivisi bahabwaga mbere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari twa Shangi, Nyamugari n’igice kimwe cya Mugera mu murenge wa Shangi, aba Mariba mu wa Nyabitekeri n’aba Karusimbi muri Bushenge barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), serivisi nyinshi bahabwaga poste de santé ya Shangi ikiri mu maboko y’ikigo nderabuzima cya Mugera zigasubizwaho.

Nk’uko bamwe muri bo babibwiriye Bwiza.com kuri iri vuriro, ngo mbere y’uko rihabwa rwiyemezamirimo ku wa 1 Gicurasi 2019 bahahererwaga serivisi nyinshi nk’izitangirwa ku kigo nderabuzima kuko ngo ryari ubwagukiro bw’ikigo nderabuzima cya Mugera muri uyu murenge.

Mu zo bahahererwaga batakibona ngo zirimo izijyanye n’umubyeyi utwite zose uko zakabaye kandi mbere baranahabyariraga, kuba batakivurwa nijoro bikabagiraho ingaruka zikomeye, ibizamini bya Laboratwari n’imiti imwe n’imwe batahahererwa, bakifuza ko kubera imiterere y’uyu murenge itaborohereza kugera ku kigo nderabuzima byoroshye, zasubizwaho.

Ayinkamiye Madeleine utuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Shangi avuga ko mu bana be hari abo yabyariye kuri iri vuriro rikiri ishami ry’ikigo nderabuzima cya Mugera ubu bikaba bitakunda kandi kuva aho atuye kugera ku kigo nderabuzima ari urugendo rw’amasaha 2, moto kugenda no kugaruka, kubera umuhanda mubi banyuramo batanga amafaranga 4.000 atakwigonderwa na buri wese n’ikindi kigo nderabuzima cya Mukoma muri Nyabitekeri kikaba kure, kugana muganga bikabagora cyane.

Ati: “Akarere nikadutabare kadukorere ubuvugizi muri MINISANTE serivisi twahererwaga hano zigaruke kuko nk’ubu mbere twarahabyariraga kandi ibyumba twabyariragamo biracyahari. Twavurwaga nijoro ariko ubu urembye nijoro ategereza kujya ku ivuriro mugitondo akaba yanagwa mu nzu, umugore utwite yajyaga ku gipimo ninshuro 4 mu kwezi ubu zabaye 8 kandi kujya ku bigo nderabuzima duhana imbibi buri kwezi ngo ugiye ku gipimo n’ukuntu hose hagendeka nabi n’imihanda mibi biragoye.”

Yunzemo ati: “Aha ni hafi yacu cyane kandi indwara ntiteguza, babyizeho bakagira uburyo batworohereza byadufasha cyane rwose kuko ubusanzwe serivisi duhererwa hano tubona zaranarushijeho kuba nziza cyane aho rwiyemezamirimo ahafatiye, n’ibindi rero tubona abyemerewe bitamunanira aho kugira ngo tugire ibibazo by’ubuzima twegereye ivuriro ryabikemuraga na mbere.’’

Undi ukoresha RAMA mu kwivuza na we ati: “Ubu bemera mituweli gusa kandi hari igihe umwana akurembana nijoro ukareba kujya ku kigo nderabuzima uri butange ibifaranga byinshi by’urugendo n’ibindi bibazo wagirira mu nzira bikakugora ugahitamo kujya kuri Farumasi kandi ino ntizipfa kuboneka. Twifuza ko bakwemera n’ubundi bwishingizi kuko hatwegereye, byadufasha cyane.’’

Yankurije Josélyne, umuforomokazi kuri iyi poste de santé avuga ko hari igihe bahura n’ibibazo by’ababagana bibwira ko serivisi zigitangwa nka mbere y’uko bahagera, hagira izo batabaha na bo bikabababaza kandi zitabananira.
yankurije_joselyne_avuga_ko_kuba_hari_serivisi_basabwa_n_abaturage_zahabaga_mbere_batazitanga_na_bo_bibababaza.jpg

Ati: “Hari nk’umugore wigeze kubyarira hariya ku muryango muri Werurwe uyu mwaka azanywe saa saba z’ijoro agira ngo baracyahabyarira, umuforomo abyutse asanga undi yamaze kubyara akorerwa iby’ibanze tumwohereza muri iryo joro ku kigo nderabuzima n’agahinja bamuhetse mu ngobyi ayo masaha yose. Iyo tuba tugitanga iyo serivisi byari kumworohera. Amazu turayafite ahagije, ibikoresho n’abaforomo ntibyaba ikibazo, batwemereye tubona nta kibazo rwose serivisi bahabwaga mbere twiteguye kongera kuzibaha.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Nabagize Justine, na we asanga byafasha cyane rwiyemezamirimo ahawe ububasha bwo gutanga serivisi zahatangwaga mbere.

Ati: “Baravuga ukuri, ukurikije imiterere y’uyu murenge, aho ikigo nderabuzima kiri n’imiterere y’umuhanda uhagera n’uburyo hameze ari yo mpamvu n’aha serivisi zo ku kigo nderabuzima zahatangirwaga, n’ubwo MINISANTE hari serivisi ibona zatangirwa kuri za posté de santé n’izitahatangirwa, ariko hano bahizeho by’umwihariko hakagira zimwe muri serivisi bahasubiza byafasha cyane rwose, natwe turabyifuza cyane.’’

Umukozi w’aka karere ushinzwe ubuzima no kurwanya indwara, Bankundiye Etienne avuga ko ibikorwa ubu ari amabwiriza ya MINISANTE, ko hari serivisi zemerewe gutangirwa kuri poste de santé n’izitahemerewe, icyakora ko ku buvugizi bugenda bukorwa hari ibishobora kuzahinduka.

Ati: “Nubwo kubyaza bo ntakwemeza ko bashobora kubisubizwa vuba uko byahoze, kandi byose bikorwa ku mabwiriza ya MINISANTE, harakorwa ubuvugizi ngo harebwe niba hariserivisi zimwe na zimwe, nk’ibizamini bya Laboratwari,n’izindi, poste de santé zakwemererwa gutanga, turategereje. Iby’ubundi bwishingizi ku babufite byo numva nta mpamvu batavurwa igihe rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano n’ibigo bibutanga,byo nta mategeko numva abibuza.’’

Iyi poste de santé iha serivisi abaturage bagera ku 14,000. Rwiyemezamirimo uyikoreramo, Bumali Albert akavuga ko bazakomeza kuganira n’inzego bireba kuri ibi byifuzo by’ababagana kuko igihe babyemererwa ngo nta cyabananira, akaboneraho gusaba ababagana, cyane cyane abakoresha mituweli kujya bagira igihe bajya kureba ko imyirondoro yabo yanditse neza mu bitabo by’irangamimerere mu tugari twabo, kuko hari ababura serivisi kubera ko hari ikibazo mu myirondoro yabo.

ngo_hari_imiti_ihabwa_abana_idahabwa_abantu_bakuru_kandi_na_bo_bayikenera_bakayikura_kure_nyamara_n_aha_ihari.jpg
uyu_avuga_ko_kutemera_rama_kuri_iyi_poste_de_sante_bimutangisha_amafaranga_yandi_atakabaye_ngombwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *