Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku nshuro ya mbere yavuze kuri Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda mu gihugu cye, usabirwa kwirukanwa.
Ni nyuma y’aho bamwe mu Bakongomani barangajwe imbere n’abanyapolitiki bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye Ambasaderi Karega wanyomoje amakuru ari muri raporo yiswe ‘Mapping Report’ ishinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi ku butaka bwa RDC.
Ambasaderi Karega yanyomoje iyi raporo mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter tariki ya 24 Kanama 2020, ahita abusiba ariko kugeza ubu Abakongomani baracyabwuririraho bamusabira kwirukanwa ku butaka bwabo.
Perezida Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’Abakongomani baba mu Bubiligi, yavuze ko kwirukana Ambasaderi Karega atari ngombwa. Ati: “Sintekereza ko twakwirukana uyu mudipolomate.”
Kuri Tshisekedi ngo ntibyaba bikwiye mu gihe leta ye ishaka umubano mwiza n’ibihugu biyikikije, ndetse mu 2021 azaba Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko kandi leta ye n’iy’u Rwanda baganiriye ku kibazo cya Ambasaderi Karega, nk’uko bigaragara mu nkuru ya Actualite.CD. Yashimangiraga ijambo rya Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, David Jolino Makelele yatangarije iki gitangazamakuru mu minsi ishize.
Abakongomani bamaze gukora imyigaragambyo inshuro ebyiri, isaba leta kwirukana Ambasaderi Karega. Itegurwa n’imiryango irimo LUCHA, ECCHA na Filimbi.


