Muri Nzeri 2023, amakanzu atatu yamamaye yambawe na nyakwigendera Princess Diana yagurishijwe muri cyamunara ku madorari ibihumbi n’ibihumbi buri umwe. None, indi kanzu yambawe na Diana yashyizwe mu cyamunara ngo abifite bakomeze gukoresha amafaranga yabo.
Iyi kanzu ya Princess Diana ya ballerina-style yakozwe na Jacques Azagury yashyizwe ku isoko mu cyamunara na Julien mu kwezi gushize.
Ni ikanzu Princess Diana yambaye bwa mbere muri Mata 1985 agiye mu rugendo mu Mujyi wa Florence, mu Butaliyani, yongera kuyambara agiye muri Vancouver Symphony Orchestra mu 1986.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru People, inzu iteza cyamunara ikorera muri California yemeje ko iyi kanzu yagurishijwe amadorari 1,148.080.
Bivuze ko yagurishije ku giciro gikubye inshuro 11 igiciro cyayo cya mbere, cy’amadolari 100.000. Icyitonderwa: Izina ry’umuguzi ntabwo ryatangajwe.


