Ikibazo cy’abana b’abakobwa bishora mu buraya kimaze gufata indi ntera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’uburaya ni kimwe mu bibazo byugarije sosiyete nyarwanda aho kimaze gufata indi ntera muri iki gihe, ugasanga cyane kibasiye abana b’abakobwa ahanini bamaze kuba abangavu ndete biganjemo abataye amashuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni kenshi muri za raporo zisohoka, iki kibazo usanga ari kimwe mu bibazo bigenda bigarukwaho cyane ndetse ukumva ko biri mu nzira yo gukemuka ariko aho gukemuka bikarushaho kwiyongera.
Utu ni tumwe mu duce tuzwiho iki kibazo Bwiza.com yabashije kuba yageraho nubwo hari n’ahandi itabashije kugera ariko ahenshi usanga hari aya makuru.
Nyabugogo ahazwi nko muri dobandi, kwa Mutangana n’ahandi.
Aka ni kamwe mu duce two mu karere ka Nyarugenge. Iyo ugeze muri aka gace, ntiwabasha gutandukanya umugoroba wako n’igitondo kuko abantu baba ari urujya n’uruza ndetse hakaba hanakorerwa ibikorwa byinshi bitandukanye byiganjemo iby’ubucuruzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo iki kinyamakuru cyageraga muri aka gace hari abana b’abakobwa n’abasore bigaragara ko uburaya basa n’ababugize umwuga kuko baba banahamagara babaza niba ntawe ufite gahunda.
Muribo harimo abana b’abakobwa abenshi bambaye utwenda tw’imbere gusa ubona nta soni bibateye ndetse ubona ko bamaze kwiyakira ku buryo baba bameze nk’abandi bakozi bose bari mu kazi kuko nabo baba bari mu kabo.
Ubwo bwiza yageragezaga kwegera bamwe mu baturage bacururiza imboga muri ako gace, umwe mu babyeyi wanze ku amazina ye atangazwa yagize ati”ibi ni ibisanzwe kuko buri wese agira akazi ke. Turabimenyereye kuko hari n’igihe indaya zirwana tukajya gukiza twagenda zikongera kandi ntizibireka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko aba bana b’abakobwa barimo ababa baraturutse mu ntara baje gushakishiriza ubuzima mu mujyi, byamara kubayobera bakagana uyu meuga ugayitse. Yanavuze ko harimo ababa ari ba kavukire ariko batagira akazi kandi baba bashaka kubaho neza.
Muhanga
Iyo ugeze mu karere ka Muhanga guhera mu masaha ya saa tatu z’ijoro kuzamura, ahahoze gare ya Muhanga uhasanga abana b’ababkobwa bari mu kigero cy’imyaka guhera kuri 14 gukomeza. Aba bana nabo baba bateze ko hari uwabaha amafaranga bakaryamana nawe.
Umwe muri abo bana waganiriye na Bwiza.com yavuze ko akomoka mu karere ka Muhanga ahazwi nk’i Buringa. Yagize ati”njye naje gushakisha imibereho mvuye i Buringa.”
Abajijwe ku mpamvu yahisemo gukora ako kazi, yavuze ko nta kandi kazi yabonye yakora. Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka nka 16 y’amavuko, avuga ko ashobora kurarana n’abagabo barenze umwe kandi akabitaho neza. Gusa yasobanuye ko abonye uko abireka yabivamo kuko nawe bitamushimishije, dore ko yanabigiyemo avuye mu ishuri. Ubwo yavuganaga na bwiza yari atuye ahazwi nko mu ruvumera yikodeshereza inzu hamwe na bagenzi be bakora akazi kamwe.
Uretse aba baturuka mu tundi turere, abandi bana bakora uburaya muri uyu mujyi wa Muhanga baturuka mu mirenge imwe n’imwe yo muri aka karere cyane cyane mu murenge wa Nyarusange.
Giporoso
Aka nako ni kamwe mu duce tuzwimo indaya nyinshi muri Kigali kakaba gaherereye mu karere Gsabo munsi gato ya gare ya Remera.
Iyo ugeze muri aka gace nako kaba karimo urujya n’uruza rw’abantu cyane cyane mu basaha y’umugoroba,uhasanga abana b’abakobwa bambaye nabi ndetse baivugira ko baturutse ahazwi nko mu Busanza bakaza ku muhanda bwije gushakisha abahura ubusugi bwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bana b’abakobwa bo ntibemera ko hari icyo mwavugana kitari ukuganira ku biciro byo kuryamana ndetse iyo bamenye ko uri umunyamakuru banakugendera kure.
Gusa aba bana b’abakobwa mu masaha ya kumanywa ntiwababona kuko baza bwije bakagenda mu gitondo.
Ahandi mu ntara.
I Ngarama mu karere ka Gatsibo
Iyo ugeze muri uyu murenge wibanzeho ahashyizwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngarama, uhura n’abana b’abakobwa bahetse abandi bana ariko wabaza neza ugasanga ari ababo bwite.
Ubwo bwiza yifuzaga kumenya impamvu yaba itera aba bana gutwara inda bakiri bato, umwe mu babyeyi witwa Uwambaje ucururiza mu gasoko ka Ngarama yagize ati”ni akateye muri iki gihe. Nta mukobwa w’inaha ugishyingirwa ngo ashinge urugo kuko bose babaye indaya.” Abajijwe ku mpamvu yaba utera iyo myitwarire, uyu mugore yavuze ko bashukishwa utuntu tw’intica ntikize kubera ubukene bakaryamana nabo bakanabatesha amashuri.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo ugeze muri uyu murenge, usanga hari urubyiruko rwaba urw’abasore cyangwa abakobwa basa n’abatagira akazi kuko n’abagerageje kwiteza imbere usanga bakora umwuga wo gutwara amagare na moto ncye.
Karongi
Tumwe mu duce two mukarere ka karongi natwo twugarijwe n’umubare w’abana b’abakobwa bakora umwuga w’uburaya ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko ababyeyi bo muri aka karere aribo bahangayikishijwe n’iki kibazo cyane aho banavuga ko abo ban abo banakoresha ibiyobyabwenge.
Uwayisaba Filomene ni umwe mu bagore batuye mu murenge wa Bwishyura. Avuga ko ikibazo cy’uburaya mu bana b’Abakobwa muri kariya gace gikomeje gufata indi ntera aho kugabanuka.
Agira ati”abana benshi ntibakiga. N’abakijyayo ni ukujijisha kuko babikora rwihishwa.”
Uyu mugore akomeza avuga ko aba bana bashukwa n’abagabo bakuze babashukishije utuntu tudashinga bakabararura.
Kimwe n’ahandi hatandukanye hatavuzwe muri iyi nkuru, bigaragara ko iki kibazo kiramutse kitavugutiwe umuti cyakomeza kwangiza iterambere ry’igihugu kuko urubyiruko arirwo mbaraga kandi rukaba arirwo rwibasiwe cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange ho mu karere ka muhanga Valerie Mukamutali aherutse gutangaza ko muri gahunda bafite harimo izo gushishikariza abakobwa kureka kwiyandarika, kuko ari umuco mubi udakwiriye umukobwa w’Umunyarwandakazi.
Muri raporo zikunze kugaragara mu gihugu zigaragaza umubare w’abakora ubucuruzi bw’abantu ndetse n’abishora mu buraya bakuze, ariko ikibazo cy’abakora uyu mwuga ari bato ndetse abenshi muri bo baba barataye amashuri usanga nta muti urambye kiravugutirwa.
Agira ati “Tugenda tugerageza kubaha inyigisho kugira babireke, ni umuco utari mwiza, ni umuco mubi!”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda(IMRO) kuri bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Kigali, bwaragaje ko benshi mu bana babo cyane cyane ab’abakobwa ngo nabo bakura bishora mu ngeso nk’izo
Abantu 55 barimo abakora uburaya 30, abana bavuka ku bakora uburaya 10, inzego za polisi ndetse n’abaganga ni bo babajijwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inyigo ku myitwarire (Behavior Surveillance Survey) yashyizwe ahagaragara muri 2015 yerekanye ko 45% by’abagore bakora uburaya babana n’agakoko ka Sida, mu bana babo ubwandu buri 8%, ni mu gihe abana bavuka ku babyeyi badakora uyu mwuga babana n’ubwandu 1.8%.
Iyi nyigo kandi yagaragaje ko 36% by’abakora uburaya baba bafite abagabo babana mu buryo bwaba ubwemewe n’amategeko cyangwa se batarasezeranye.
71% by’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bahura n’ihohoterwa ritandukanye ririmo no gukubitwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *