Muri iyi minsi ishize havuzwe cyane ikibazo cy’amapfa yakurikiwe n’ibura ry’ibiryo bigaragara nk’ibidahagije ku isoko.
Ntabwo ariko twavuga ibi tutanavuze ko ibura ry’ibiryo ryaje cyangwa riza riherekeje cyangwa riherekeje kuba imifuka y’abaguzi iba imeze nk’iyatewe n’udutunzi!
Wibaza niba abantu bashobora kubaho gute mu gihe ibicuruzwa nkenerwa ku isoko bikomeje kubura [ Food shortages ] aho usanga ubwinshi bw’abaguzi buruta cyane ibicuruzwa, hamwe n’ibyo ugasanga iki kibazo kitabonewe umuti amaherezo kizaba agatereranzamba mu Rwanda.

1.Bimwe mu bintu by’ingenzi Leta igomba kwitaho kuruta ibindi
˃Guhagurukira ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.
˃Kutumva ko ingamba zafashwe mu buhinzi ari kamara ku buryo zitasubirwamo bibaye ngombwa
˃Gusubizaho urwego rw’abarimu b’ubuhinzi [ Moniteur Agri].
˃Gushimangira umuco wo guhunika mu turere twose hamwe no kuvomera imyaka mu gihe cy’uruzuba.
˃Gushyiraho ikigega cy’igihugu gishinzwe kuzigamira amapfa mu gihe byaba ngombwa kikitabazwa nta gukererwa.
N’ibindi n’ibindi umuntu atarondora muri iyi nkuru. Bisa n’ibiteye isoni ku gihugu nk’u Rwanda cyamaze gutera imbere mu nzego zose ariko umuntu yabaza cyangwa yavuga ku kibazo cy’amapfa kuri bamwe kizira kikaziririzwa kuba yakwitwa inzara, ukibaza amaherezo ni ayahe!
Bisa n’ibyababaje imbaga kuba abantu baragiye aho bagaterana amagambo bapfa izina cyangwa inyito y’ikibazo ariko bikarangira nta numwe werekanye ukuri kw’ibintu nuko ikibazo cyacyemuka burundu bitihe se ngo hagaragare uko aya mapfa yakumirwa amazi atararemga inkombe.
[ad id=”44145″]
2.Mu gihe cy’amapfa abategetsi baba bakwiye kwiga uko bavuga n’amagambo bakoresha mu mbwirwaruhame zabo
Burya umutima ushonje ntakindi uba ushaka kumva kitari kuwukemurira ikibazo cyo kubona amafunguro.
Hanyuma ariko biba ikibazo iyo abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu mu bihe nk’ibi uba usanga bataranabona aho umuntu ashonje kuva babaho ahari.
U Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo 1000 rukazamura amagorofa 5000 rukagura indege 100 ariko iki kibazo cy’amapfa kidakemutse tuzakomeza guhabwa urw’amenyo.
Iby’uko amapfa cyangwa uruzuba ruba rwaje rukibasira akarere kose ntacyo bivuze cyane kuko niba ahandi baba bafite ibindi bibazo bikomeye bashyira mu munzani bagasanga icy’inzara nticyabaraza badasinziriye, ndumva u Rwanda rutabifataho urugero rwo kubwira imbaga y’abantu baba bashonje.
- Nawe se ikibazo cy’amapfa kikaza ugasanga abategetsi bibereye muri za El Ninyo gusa !
- Wabaza undi mutegetsi ukumva ngo na Malawi byaracitse nkaho uwo asubiza ari umunya Malawi!
Iyo uganiriye n’abantu bazi utuntu n’utundi usanga bibaza cyane ko bikwiye guhinduka, ku mikoreshereze y’ibishanga usanga Leta yarabyigaruriye bishobora gutuma abaturage bajuragizwa bakabura aho bikingizuba mu gihe amapfa yazuye umugara.
Byashoboka ko ku buso bw’ibishanga bihingwa hanazirikanwa kuzigama aho abaturage bashobora guhinga ibihingwa ngandurarugo.
Nta na rimwe tuzigera tubona abantu bishimye kandi badafite ibijumba, amateke,ibishyimbo n’ibindi wakwibaza ukuntu ibi byahingwa i musozi hatanahari ukumva harimo akabazo.
Nibyo koko politiki yo guhuza ubutaka ishobora kuba hari ibyiza ntagereranwa yazanye ariko na none kuba wahuza ubutaka ukanatwara ibishanga byose byari bitunze abaturage ntabwo aho byaba aribyo.
Nuko abantu bakarambura igihingwa kimwe amapfa akaza nacyo cyaramaze kugurwa na ba rwiyemezamirimo ejo bakakizanira abaguzi bagikubye incuro 3 harimo akabazo kagomba kwicarirwa.
Uko byagenda hakarebwe niba nta makosa cyangwa inyigo mbi zabaye muri izi gahunda zijyanye n’ubuhunzi n’ubworozi bituma muri make habaho inzara za hato na hato.
[ad id=”44145″]
3.Ese kuki koko Leta itakoresha ingamba zo guhashya inzara nkizo yakoresheje ihashya indwara?
Zimwe mu ngamba Leta yakoresheje ihangana n’indwara nka Malaria n’izindi, birakwiye ko n’izindi Minisiteri zakazikoresheje zihangana n’ibibazo nk’ibi tuba tuvugaho.
Nkuko hejuru twabivuze ubu mu Rwanda hari abantu bitwa abajyanama b’ubuzima bakabakaba 50.000.
Ese ni mpamvu ki Leta itareba ukuntu yashyiraho amatsinda b’abajyanama b’ubuhinzi kandi hagashyirwamo ingufu nyinshi.
Na kera cyane ahagana muri za 1980 hahozeho abitwaga aba Moniteur Agri babaga bashinzwe kwigisha abahinzi mu giturage.
Aba bantu baramutse bagiyeho bahabwa amahugurwa afatika nkuko wa mujyanama w’ubuzima ashobora gutera urushinge kandi batarize ubuganga.

Ni nako abo bajyanama bashobora kuba bagira uruhare mu kazamura ubuhinzi ku mpamvu z’uko aba ba Agronomes b’imirenge n’utugari mu byukuri usanga ntacyo bageza ku Rwanda gifatika mu gihe cyose bagikorera mu biro.
Mu nkuru yacu itaha tuzavugana n’abahanga mu by’ubuhinzi batubwire uko babona ibintu kuko hagomba kubaho uguhuza kw’ibyo abaturage n’abatari inzobere mu buhinzi bavuga.
Ntabwo twagendera ku bivugwa n’abiyita inzobere gusa tudahuje imyumvire rusange y’abaturage kuko ibikorwa byose biba bikorerwa abaturage.
Nihabaho guhagurukira rimwe iki kibazo cy’amapfa bamwe batinyuka no kwita amazina atandukanye,nta kabuza iki kibazo kizarangira.
Ariko nta gikozwe abantu bazakomeza bitotombe abandi bahakane ko hariho ikibazo maze usange no gusobanura ko u Rwanda rutera imbere bise nk’ibigora bamwe kubyumva kubera utu tuntu twa kidobya duto kandi twakagombye kuba twarabonewe umuti.
Twe nk’itangazamakuru icyo tuba tugomba kureba n’uguhuza inzego z’ubuyobozi n’abaturage tubereye jisho. Byongeye kandi ntitwagendera ku mvugo za politiki zagiye zivugwa cyane n’abayobozi bamwe basaga n’abahunga ukuri kuriho.
Ikindi, n’abanyarwanda duha amakuru bakwiye kumenya ko nta byacitse iba ihari kuko ntabwo ubuyobozi bwabo bubanga cyangwa ngo bube ntacyo buteganya, ukuyemo ko harubwo abatekinisiye ba Leta bakora inyigo nabi ibashaka gutuma abaturage bibaza byinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Marchal/Bwiza.com


