Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Kamena, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Senegal, Macky Sall, azahura n’umuyobozi w’u Burusiya, Vladimir Putin mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika, nk’uko umuvugizi wa AU yabitangarije POLITICO.
Perezida Sall na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, baragera mu Burusiya kuri uyu wa Kane, bazahure na Putin ku wa Gatanu.
Uru ruzinduko rwateguwe “mu rwego rw’ingufu za Afurika Yunze Ubumwe zo kugira uruhare mu guhosha intambara yo muri Ukraine, ndetse no gusaba kurekura ububiko bw’ibinyampeke n’ifumbire, ifungwa ryabyo ryagize ingaruka cyane cyane ku bihugu by’Afurika”, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Senegal bibitangaza.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida Macky Sall yinjiye mu nama y’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi ku bijyanye no kwihaza mu biribwa, abwira abayobozi ba EU binyuze muri videwo ko ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika “gikomeye kandi giteye ubwoba.”
U Burusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare, bwitambitse ibyoherezwa n’iki gihugu byavaga ku cyambu cyo ku Nyanja Yirabura.
Sall kandi yagarutse ku magambo yavuzwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko Afurika n’u Burayi bitagomba “kugwa mu mutego” no kurwanya ibivugwa n’u Burusiya ko ibura ry’ibyo kurya byiganjemo ibinyampeke ryatewe n’ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba.


