Mu gihe umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC uri mu cyumweru cyahariwe uyu muryango ku nshuro ya 7, u Rwanda na Uganda na byo ngo byaboneyeho gusubukura ubuhahirane bw’amavuta y’ubuto akomoka ku bimera bwari bumaze igihe busa n’ubwahagaze.
[ad id=”44145″]
Aya masezerano yo guhagarika ibicuruzwa birimo amavuta y’ubuto yakorwaga n’uruganda ruzwi nka Mukwano Oil Group rwo muri Uganda, ngo yemejwe bitewe no kuba u Rwanda rutaremeraga neza uburyo amategeko agenga ibyinjira mu gihugu ku bijyaye n’imisoro mu karere, kuko aya mategeko agena ko bitagomba kurenza 60%.
Raphael Tugirumuremyi, ni Komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro mu Rwanda RRA. Avuga ko kugeza ubu, uru ruganda rwa Mukwano rwo muri Uganda rwamaze kumenya neza amategeko agenga ibicuruzwa mu karere bityo mu gihe cya vuba ko aya mavuta agiye kongera kujya yoherezwa mu Rwanda.
Yagize ati”mbere Mukwano yoherezaga amavuta y’imikindo adatunganyije neza mu Rwanda, yamara gutunganywa ugasanga ibyayagenzeho birenze 60% ubariyemo n’imisoro. Ibi rero byanyuranyaga n’amabwiriza mashya agenga isoko yo muri 2015. Mu karere”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA gikomeza kivuga ko ubu aya mabwiriza mashya muri EAC ku kijyanye n’amavuta aza gutunganyirizwa mu gihugu, agomba gukurikizwa nk’uko bigenwa n’umuryango wa EAC.
Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’ibikorwa bya EAC, Francois Kanimba avuga ko ibi byamenyekanye nyuma y’uko Mukwano yishyiriraho ibyayo biciro bitandukanye n’ibigenwa na EAC.
Ubusanzwe aya mavuta ya Mukwano ngo atwara hagati y’idorali 1.8 n’amadorali 2.3 mu gutunganya litiro 20 gusa. Aha Min Kanimba akaba yaravuze ko ibi nabyo bizaganirwaho muri gahunda ihari muri iki cyumweru.
[ad id=”44145″]
Ubunyamabanga bwa EAC butangaza ko bugiye gukurikirana neza iki kibazo ndetse ko mu gihe cya vuba kiba cyamaze gukemuka.
Imibare itangwa na Mineacom igaragaza ko byibuze Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda zitakazwa mu bituruka muri Uganda mu buryo butemewe. Mu gihe ibiza byujuje ubuziranenge bitwara adasaga Miliyari 167 gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


