Kuri uyu wa Gatandatu, umurwa mukuru wa Arabia Saoudite watigitishijwe n’igisasu karundura cyawuteweho, kiri mu bwoko bw’ibisasu bya rutura byambukiranya imigabane [ Intercontinantal Ballistic Missiles ] ICBM mu magambo ahinnye y’icyongereza, kikaba bikekwa ko cyaba cyararasiwe ku bilometero bisaga 1200 uvuye ku mujyi Ryad.
Nk’uko iyi nkuru Bwiza.com ikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ibitangaza, Leta ya Arabia Saoudite yahise ishyira mu majwi inyeshyamba zo mu bwoko bw’aba Houtis , zo mu gihugu cya Yemen ,zisanzwe zidacana uwaka n’icyo gihugu, kuko ingabo zacyo ari zo zabujije izi nyeshyamba gufata Yemen, ndetse Arabia Saoudite ikanabirukana mu murwa mukuru Sanaa wasaga n’uwari hafi kugwa mu maboko yazo, mu 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bavugizi b’ubwami bwa Arabia Saoudite witwa Turki al-Maliki wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru Saudi Press Agency yabitangarije amagambo akurikira :
“Ku mugoroba, kimwe mu bisasu byo mu bwoko bwa missile zambukiranya imigabane cyarasiwe ku butaka bwa Yemen, cyerekezwa ku Bwami bwa Arabia Saoudite … icyo gisasu cyarashwe mu buryo bugendereye kwibasira agace gatuwe cyane muri Ryad, hamwe n’ikibuga cy’indege cyacu, gusa ingabo z’igihugu zahise zigisandariza mu kirere, mbere y’uko kigwa hasi, kandi ibimanyu byacyo nta na kimwe byangije habe n’umwe wakomeretse”.
Ibi kandi byanashimangiwe n’ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege muri Arabia Saoudite, bwanaboneyeho gutangaza ko ibyo bitahungabanije imikorere y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ryad, ngo mu bigaragara icyari kigenderewe kwari ukwibasira bimwe mu bikorwa remezo bikomeye muri iki gihugu, bikaba byanemejwe mu nkuru yatambutse kuri Televiziyo Al-Masirah ,izwiho kuba iterwa inkunga n’izi nyeshyamba z’aba Houtis.
Si ubwa mbere kandi inyeshyamba zikorera mu bihugu bikikije Arabia Saoudite zigerageza kurasa bene ubu bwoko bw’ibisasu kuri iki gihugu , kuko mu kwezi kwa 7 uyu mwaka , igisasu cyaterewe ku butaka bwa Yemen ,cyarashwe ku mujyi wa Mecca ,ahaburaga iminsi mike ngo habere umutambagiro mutagatifu nk’uko bisanzwe .
Mu duce kandi duturiye umupaka na Yemen, cyane cyane Jizan na Najrah, naho hahora urusaku rw’ibibunda byo mu bwoko bwa Mortar ,ibisasu byabyo bikaba byarahasenye imisigiti itagira ingano ,amashuri n’ibindi bikahangirikira, kugeza aho Leta ya Arabia Saoudite ifatiye umwanzuro wo kwimurayo abaturage, ikabigiza kure y’imipaka iki gihugu gihuriyeho na Yemen .
Aya makimbirane hagati y’inyeshyamba z’aba Houtis kandi afitanye isano no guhora Iran na Arabia Saoudite bihora birebana ay’ingwe ,noneho aho kurwana ubwabyo, bigakocoranira mu bihugu bifitemwo inyungu, aho Iran ihora ishaka ko mu barabu higanza imyemerere ishingiye ku mahame y’Abashia, naho Arabia Saoudite ikaba n’ubusanzwe ariyo mugenga w’abasenga bagendera ku myumvire y’Abasuni , ubu bwoko cyangwa iyi myumvire [conviction ] ,ikaba ariyo mvano ahanini yo kutavuga rumwe ku bihugu cyangwa abayoboke b’idini ya Islam ,ku isi yose.
AFP kandi itangaza ko kugeza magingo aya, intambara zo muri Yemen ,zimaze kugwamo abantu basaga 8.600, mu gihe abandi basaga 2100 bapfuye bazira indwara zikomoka ku suku nke nka Kolera n’izindi .
Ntawasoza iyi nkuru ariko atavuze ku mpungenge isi yose yakagombye kugira ,mu gihe inyeshyamba zakwigondera ikoreshwa ry’izi ntwaro zikaze , bivuze ko mu minsi iri imbere ,na za zindi za kirimbuzi isi yazisanga ibyihebe n’inyeshyamba zimwe na zimwe zizitunze ,iki kikaba cyazaba ikibazo karahabutaka ,niba nta gikozwe.
Mwibaze namwe kuba inyeshyamba zifite ibisasu nk’ibi bya Missile ,mu gihe ibi bitwaro nta gihugu cya Afrika cyemera ko kizitunze ,ku mugaragaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall / Bwiza.com


