Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Kamena, bamwe mu banyamakuru ba PAXPRESS bagiranye ikiganiro kirambuye na Sehene Ruvugiro Emmanuel, ndetse na Twizeyimana Albert Baudouin bari mu rukiko i Paris. Barakurikirana urubanza rwa Ngenzi na Barahira baregwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Komini Kabarondo bombi bayoboye. Rugeze mu bujurire, mu rw’ibanze bakatiwe igifungo cya burundu.
Ingingo zigaruka ni uko itangazamakuru rititabiriye uru rubanza kuko Sehene aba ari wenyine, abatangabuhamya bava mu Rwanda bafashwa na Parquet General nta vangura, kandi ubuhamya bwagaragaje ko ihanurwa ry’indege ntaho rihuriye na Jenoside, ahubwo Habyarimana yapfuye byarapanzwe.
Uru rukiko ni inzu nini cyane, ku buryo Twizeyimana Albert Baudouin avuga ko yabanje kuyobagurika. Ni urukiko rwa rubanda rugizwe n’abacamanza batatu baba bambaye umwambaro wabugenewe, na 12 babakikije, kandi hari ababa bateganijwe kubasimbura baba bicaye inyuma yabo.
Urubanza rugeze ku munsi wa 25, mu batangabuhamya bagera ku 100 bateganijwe, hamaze kumvwa 70. Hari imiryango iregera indishyi igera kuri 7 (IBUKA, CPCR, Ligue des Droits de l’homme, fédération des droits de l’homme, Survie, n’indi), ndetse n’abantu gatozi 26 nabo baregera indishyi. Abaregwa kandi bafite abunganizi.
Indege siyo mbarutso, Habyarimana yapfuye bizwi
Sehene: Umutangabuhamya Cyasa Habimana Emmanuel ngo yazengurutse Kibungo yica, ubu akatiye burundu.
Atatanga ubuhamya agira ati, “Sintanga ubuhamya bwa nigure kuko nakatiwe burundu. Nasubije agatima impembero, nsanga twarahemutse, nsanga Jenoside yakoreye abatutsi ari icyasha twateye igihugu cyacu natwe ubwacu”.
Uyu Cyasa avuga ko tariki ya 1/4/1994 I Kibungo ku Cyasemekamba, habereye inama irimo abayobozi bose(abashinzwe imirimo, ba Burugumesitiri bose, na ba Konseye), yitirirwa ihuriro ry’iterambere ry’abanyakibungo. Muri iyo nama abatutsi barabasohoye.
Mu butumwa bwahatangiwe, bagiraga bati « Gapyisi yarapfuye, Ndadaye yarapfuye mutabara mubahamba aho gutabara mubahorera. None rero, hari umurwanashyaka ugiye gupfa muri iyi minsi, napfa mugomba kuzamuhorera ».
Itangazamakuru rifite ibiro mu rukiko, ariko uwa PAXPRESS aba ahari wenyine
Mu uru rubanza, nta tangazamakuru rihari usibye Sehene Ruvugiro Emmanuel wa PAXPRESS.
Aba yicaye ku rusenge nka rumwe rwo mu Kiliziya, ngo iyo adahari « haba hambaye ubusa ».
Abanyamakuru bakora ku butabera (presse judiciaire) ifite mo ibiro,
ariko nta muntu uba ahari. Mu bushishozi bwa Albert Baudouin na Sehene, ngo impamvu zaba ari izi zikurikira :
Mu rw’ibanze abanyamakuru barukozeho, ubu bumva ko byose bisa, abatangabuhamya ni bamwe, bategereje kuzaza rugeze mu myanzuro kuko mu bujurire rusa n’uko rwagenze mu rw’ibanze.
Uru rubanza, rushingira kuri politiki y’u Rwanda n’Ubufaransa, itangazamakuru ry’ubufaransa rirufata nka politiki, bakarutinya.
Ubuhamya butangwa ntibunyuranye cyane
Sehene : Hashize Imyaka 24 ikiburanwa kibaye.
Amanyuranya, gutegwa, ubushize yavuze ibi, ihungabana, kutibuka no kuba bitanditse. Babajijwe n’abantu batandukanye, ndetse no mu bihe bitandukanye.
Baburanishijwe na Gacaca ya Kabarondo na Cyinzovu, imanza zabo zirazwi, kandi abatanga ubuhamya mu Bufaransa ni nabo babutanze mu Rwanda.
Ngenzi abazwa igitero cya Rundu na Rubira kigarukwaho mu nama yayoboye, mu matariki ya 8 na 9 Mata. Imvugo ye igaruka ni igira iti, « Murarya amatungo ba nyirayo bagihari ? »
Aregwa kandi igitero cyagabwe kuri paruwasi ya Kabarondo, kigahitana abatutsi bagera mu bihumbi bitatu bari bahahungiye. Padiri mukuru wari uhari , Nchi Matata Oreste yaramubonye, kuri IGA no ku ivuriro.
Ku byaha baba barakoreye Tanzaniya mu nkambi ya Benako, Sehene avuga ko bigeze ku munsi wa 25 w’iburanisha ibyo birego bitaravugwa, ubwo ntibyigeze bishyikirizwa urukiko.
Gusa ikigaruka ni uguhindagura amazina : Ngenzi Octavien (amazina ye nyayo), Ngenzi Omar, Ntaganira JMV. Nyirubwite yemera ko yabikoraga mu rwego rw’umutekano we, kuko Leta nshya ya FPR Inkotanyi ngo yahigaga ababaye abayobozi nka Burugumesitiri.
Abatangabuhamya bafashwa bose kimwe
Sehene : Kuva 2016 mu rwego rwa mbere bagiraga ibibazo mu nzira kandi ntibafatwaga neza. Byaramenyekanye, ubu byarakosowe.
Uyu mwaka, Parquet General yarabikosoye. Baza mu matsinda babisikana, baherekejwe n’umukozi w’urwego rw’ubushinjacyaha buri tsinda.
Baba abashinja ndetse n’abashinjura, nta kurobanura. Icyacecekesheje abunganira abaregwa, Parike ifasha abashinja n’abashinjura nta kubogama. Babagurira imyenda bagera aho abandi bari, n’inkweto nta kurobanura. Ibindi byose kubarandata, mu ndege, kubasemurira, ifunguro n’icumbi; ku bufatanye n’urwego nk’urwo hano mu Bufaransa. Mbese baba bari mu maboko ababungabungira umutekano.
Hari uwahungabanye ava muri Hotel, nk’ugenda muri ya mihanda y’I Kabarondo nka Cyinzovu, abaca mu rihumye baza kumubura. Inzego zose zarafatikanije baramubona.
Agashya kabo, barashinja bakanashinjura. Arashinja, nyuma agashyiramo ka rugondihene gashinjura, cyangwa agashinjura nyuma agashinja. Ku byaha bimwe agashinja, ariko ku bindi agashinjura.
Abatangabuhamya ku ruhande rw’abaregwa baracyari bake, ugereranije n’abaregera indishyi n’abahohotewe, nubwo aribo bajuriye.
Abunganira Ngenzi na Barahira bakunze kukivuga banasaba kuza mu Rwanda, ariko igihe cyabaye gito, umwanya wari uteganijwe, ntiwemeraga igihe cya Ankete(iperereza).
Bavuga ko ngo Leta ibamerera nabi, ariko baraza bakavuga ko nta kibazo, harimo n’abavandimwe babo. Gusa baza bavanze, abafunzwe, abafunguwe n’abandi.
Iyo baje babazwa niba baje mu Rwanda babizi bati “yego”. Bati “ese nta bantu bashobora kubamerera nabi kuko mwaje gushinjura abakoze Jenoside?” Bati “nta kibazo”.Mu gushinjura benshi bagira bati, « Ntabwo twababonye ».
Abanyarwanda bakeneye ukuri ku mateka yabo
Umuhuzabikorwa wa PAXPRESS, Twizeyimana Albert Baudouin, asobanura iyi gahunda yo kohereza umunyamakuru mu nkiko zo hanze. Agira ati, “Ku bufatanye bw’imiryango RCN Justice et Democracie, HAGURUKA, AMI; iyi ni
gahunda tugomba guha agaciro. Harimo amakuru menshi ariko nitwe twenyine turi mu rukiko. Abanyamakuru bo mu Rwanda bakeneye kubwira abanyarwanda n’isi yose aya makuru kuko areba abanyarwanda.
Umushinga ‘Justice et Memoire’, ugamije kugira ngo abantu bamenye ibikwiye, bafate mu mutwe ibyabaye n’amateka yabyo. Kubaha amakuru y’ibibera mu nkiko, bizatuma ejo hafatwa ibyemezo byo gukumira Jenoside, haba abari bahari Jenoside iba, haba abavutse nyuma yayo.
Izindi manza nazo tuzazikurikirana kugeza mu myaka itanu dufatanije na ya miryango. Iyo miryango bafite inshingano zo kugaragaza ukuri ku ruhare rw’abaregwa, ku byabaye.
Ururimi rw’ikinyarwanda mu buhamya
Twizeyimana ati, “Inkuru za PAXPRESS ziba mu ndimi nyinshi, iziri mu Kinyarwanda zirahindurwa abantu bakumva uko bimeze. Nyuma ya Simbikangwa, abantu bamenye ko ubufaransa bwatangiye gucira imanza abanyarwanda. Nubwo bataza mu rukiko ari benshi, ariko barabizi ko biri kuba. CPCR inavuga ko urukiko rucira urubanza abanyarwanda rwakoresha ikinyarwanda. Ba Daphrose bati, “uru ni urukiko rw’abanyarwanda bareke tuvuge mu Kinyarwanda”.
Guhindura mu ndimi bihindura amarangamutima. Urugero, umwe mu batangabuhamya yagize ati, “umva nawe diii”, abajijwe niba abicanyi barabaga baite umujinya. Ibyo kubisemura ntibyoroshye.
Kuba ibyo bavuga bitanditse, araza yarabyibagiwe, agahindura bagakeka ko avuga ibyo atazi, kandi ni ukubera kwibagirwa.
Bakeneye gushyigikirwa (psychologically)kuko asubira muri bya bihe, rya shavu ryo mu 1994 akongera gukomereka ku mutima. Asubiramo iby’imihoro, avuga uko yarokotse n’uko abavandimwe be bapfuye. Bitera ihungabana, bakeneye abababa hafi mu gucunga ihungabana.
Abatangabuhamya bava henshi(mu Rwanda, mu mahanga, I Kabarondo, n’ahandi bamwe bagiye bimukira nka Kigali no mu Mutara), bahamagazwa n’urukiko bagendeye ku rutonde rwakozwe.
Abitabira si besnhi, haza bake, nk’uyu munsi (ku wa gatanu) twarimo turi 8. Nta muntu ku giti cye wica akazi ngo aze.
Utundi dushya
Sehene: Nubwo urubanza rwagiye
gusubikwakenshi, ntabwo bizatuma barenza iminsi yagenwe. Ubu
batangira saa tatu za mu gitondo bakavamo saa yine z’ijoro ngo bacungure umwanya.
Abatangabuhamya batazwi, banzwe n’abunganizi, urukiko rwiherera isaha yose ruragaruka.
Ubuhanmya butuma abantu bahungabana yemwe n’abaregwa. Abatangabuhamya bakarira kubera ishusho basigaranye mu mutwe. Iyo bivuzwe ko abana bonkaga imirambo, ‘n’abazungu basesa urumeza’.
Indorerezi ntazo, haje umwana umwe wa Ngenzi, n’uwa Barahira, ubundi baza ari nka batatu bane bakabya bakaba batanu.
Umutangabuhamya yavuye muri Hotel arayoba, arazimira, inzego ziza kumushakisha ziramubona.
Uru rubanza rwatangiye mu rwego rw’ubujurire tariki ya 2 Gicurasi, ruzarangira tariki ya 6 Nyakanga, aho bazaba mamaze iminsi isaga 50 baruburanisha.

Karegeya Jean Baptiste



