Ikinyamakuru Daily Star cyo mu Bwongereza cyasohoye inkuru y’ibitekerezo (opinion) isaba ko Senegal yamburwa igikombe cya Afurika (AFCON) kigahabwa Maroc, ndetse umutoza wa Senegal, Pape Thiaw, agahabwa igihano cya burundu cyo kutazongera kugaragara mu mupira w’amaguru. Iyi nyandiko yanditswe na Jeremy Cross, Umwanditsi Mukuru mu bya Siporo wa Daily Star.
Impamvu nyamukuru y’iyi myanzuro ni ibyabereye mu mukino wa nyuma wa AFCON wahuje Senegal na Maroc, wabereye i Rabat. Mu minota ya nyuma y’umukino wari 0-0, umusifuzi yatanze penaliti ya Maroc mu gihe cy’inyongera. Icyemezo cyateje impaka zikomeye, cyane cyane ko mbere yaho igitego cya Senegal cyanzwe ku mpamvu abakinnyi n’abatoza bayo batemeye.
Mu rwego rwo kugaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, Pape Thiaw yategetse ikipe ye kuva mu kibuga, bituma umukino uhagarara hafi iminota 15. Daily Star ivuga ko iki gikorwa cyabangamiye isura n’icyubahiro by’irushanwa, ndetse kikaba cyarashyize mu kaga ihame shingiro ry’umupira w’amaguru ryo kubaha ibyemezo by’abasifuzi.
Daily Star yashimye cyane Sadio Mané, ivuga ko yagaragaje ubuyobozi n’ubunyamwuga, aho yashishikarije bagenzi be gusubira mu kibuga no gukomeza umukino, mu rwego rwo kurinda isura y’umupira w’amaguru. Ikinyamakuru kivuga ko imyitwarire ya Mané ikwiye gufatwa nk’icyitegererezo ku bakinnyi n’abatoza.
Nyuma yo gusubukura umukino, penaliti ya Maroc yatewe na Brahim Diaz iza gufatwa n’umunyezamu Edouard Mendy. Nubwo Senegal yaje gutwara igikombe, Daily Star ivuga ko ibyabaye byasize igihu ku buryo umukino warangiye n’uko wafashwe n’abafana benshi.
Mu gitekerezo cyayo, Daily Star ivuga ko: “Pape Thiaw akwiye guhabwa igihano cya burundu, kubera icyemezo cyo gukura ikipe mu kibuga,
CAF ikwiye gufata ingamba zikomeye mu kurinda icyubahiro cy’irushanwa,
Mu gihe CAF yananiwe, FIFA igomba kwinjira mu kibazo.
Ikinyamakuru cyanavuze ku magambo ya Gianni Infantino, Perezida wa FIFA, wavuze ko ibyemezo by’abasifuzi bigomba kubahwa, kuko kubyirengagiza byashyira mu kaga umutekano n’ubusugire bw’umupira w’amaguru.
Nubwo Daily Star itanga iki gitekerezo gikakaye, ni ngombwa kumenya ko ari inkuru y’ibitekerezo, atari icyemezo cyafashwe n’inzego z’umupira w’amaguru. Icyemezo cya nyuma ku bihano, niba bihari, kizafatwa na CAF hashingiwe ku mategeko agenga amarushanwa.


