Imana itungurana

Sangiza iyi nkuru

Izayi 48:3

“ Ibyababayeho mbere, nari narabibabwiye,

byavuye mu munwa wanjye, ntuma bimenyekana,

ako kanya ndabikora, kandi bibaho.”

Ushobora kuba umaze imyaka icumi uhanganye n’ibibazo bimwe bidahinduka. Ushobora kumva ko ibibazo byawe bikomeye cyane ku buryo ntacyahinduka. Ariko mu isegonda rimwe, ushobora kubibonera igisubizo.

“Bitunguranye, utabiteganyaga. Niko dusanzwe kandi si ikintu cyoroshye. N’ubwo bimaze igihe, ibyo uhanganye na byo byose, ukwiye kwizera ko Imana ifite byinshi byo kugungura.”

Igukozeho rumwe gusa. Izana abeza n’ababi mu buzima bwawe. Ishobora kugukura mu buzima wabagamo utagira na kimwe, ikaguha ibirenze n’ibikenewe. Ushobora kuba utabona uko ibi byashoboka ariko nanone si ngombwa ko byose uba ubibona.

Imana iravuga iti “ Ukwiye kwitegura, ntiwigeze ubona imigisha yanjye myinshi. Nturabona ubuntu bwanjye burenze.”

Ico usabwa ni ukwizera, buri munsi ugahagurukana ukwemera, witeze ko Imana iri bukugirire neza, wizeye ko hari ikintu cyiza kiri bukubeho uyu munsi.

ITEGE KO IMANA IRI BUGUTUNGURE

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mugenzi wanjye, Ndashaka kumva iicyo utekereza uyu munsi. Wanyandikira kuri imeli (email) yanjye ari yo estachenib@yahoo.com cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa no kuri Whatsapp ari yo + 4128718098.

Wansangiza ibiri ku kubaho muri iki gihe kugira ngo ngusengere.

Uri uw’ingenzi kuri twe.

Ijambo ry’Imana rivuye mu itorero  Nibintije Evangelical Ministries

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *