Imanza zisabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ni imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, zikaba zisubirishwamo bitegetswe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo kubisabwa n’Urwego rwabiherewe ububasha n’Itegeko.
Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rwabanje guhabwa ububasha bwo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane hashingiwe ku ngingo ya 79 y’Itegeko Ngenga n° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rufite ububasha bwo kuregera Urukiko rw’Ikirenga ibirego byerekeranye no gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.
Iyo kuva aho urubanza ruciriwe burundu habonetse ibimenyetso bigaragaza akarengane kavugwa mu ngingo ya 81 y’iri Tegeko Ngenga, abari ababuranyi muri urwo rubanza bashobora kubimenyesha Urwego rw’Umuvunyi.
Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe nta karengane karimo, rubimenyesha uwatanze ikirego. Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe birimo akarengane rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa.
Ubwo bubasha bwo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane bwaje gushimangirwa mu ngingo ya 15 y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, iteganya ko: “Mu nyungu z’Ubutabera, Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’Inkiko zisanzwe, Inkiko z’Ubucuruzi cyangwa iza Gisirikare ku rwego rwa nyuma, mu gihe hakigaragaramo akarengane.”
Ububasha bwo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane bwaje kunozwa mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, ndetse hateganywa n’abandi biyongera ku Umuvunyi Mukuru bafite ububasha bwo gusaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ko urubanza rwagaragayemo akarengane rusubirishwamo. Ingingo ya 54 y’iryo Tegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rimaze kuvugwa iteganya ko Ububasha bwo gushyikiriza ikibazo cy’akarengane Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bufitwe n’aba bakurikira:
1° Urwego rw’Umuvunyi rubisabwe n’umwe mu baburanyi;
2° Perezida w’Urukiko wasuzumye urubanza akarubonamo akarengane;
3° Umuburanyi wumva yararenganyijwe mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire;
Iyo ngingo iteganya ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane kubera impamvu zikurikira:
1° iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;
2° iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso bigaragarira buri wese;
3° iyo urubanza rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo.
4° Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko ku bindi bibazo byagaragara bidafite ababitanga.
Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko ryagumishijeho impamvu zishingirwaho urubanza rusabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane ariko rizana umwihariko mu kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano yo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, uwo mwihariko ukaba ushingiye ahanini ku bintu bitatu by’ingenzi bikurikira:
- Gutanga igihe ntarengwa cyo gusaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ;
- Guha Urwego rw’Ubucamanza ububasha bwo gusuzuma imanza rwaciye ;
- Korohereza Urwego rw’Umuvunyi uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano yo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane.
Igihe ntarengwa cyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane
Itegeko Ngenga n°03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ryateganyije bwa mbere inshingano yo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane nta gihe ntarengwa ryigeze riteganyiriza umuburanyi utarishimiye imikirize y’urubanza rwe cyo gutangiza ikirego cyo kurusubirishamo ku mpamvu z’akarengane.
Ibyo byari bifite ingaruka z’uko igihe cyose umuburanyi ashakiye yashoboraga gutanga ikirego, umuburanyi watsinze akaba nta cyizere yashoboraga kugira cy’uko inzira y’Inkiko yarangiye, ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi rwahawe iyo nshingaro rukakira mu buryo buhoraho ibibazo byerekeye gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane imanza zaciwe kuva ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwashyirwagaho n’Itegeko No 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi.
Mu rwego rwo gukuraho iyo nenge yagaragajwe mu gika kibanziriza iki, ingingo ya 56 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko iteganya ko Ushaka ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, abisaba urwego rubishinzwe mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yamenyesherejwe imikirize yarwo.
Icyakora, iyo ari ugusubirishamo urubanza kubera impamvu y’uko rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo, igihe kivugwa muri iyi ngingo gishobora gutangira kubarwa guhera igihe byagaragaye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’Umuhesha w’Inkiko.
Ku manza zaciwe mbere y’uko hajyaho Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, igihe ntarengwa cyo gushyikiriza urwo rubanza urwego rubishinzwe gitangira kubarwa hashingiwe ku munsi iryo Tegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018.
Urwo rwego rugizwe na Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma iyo ari ugusuzuma akarengane ku rwego rwa mbere cyangwa Urwego rw’Umuvunyi iyo ari ugusuzuma akarengane ku rwego rwa kabiri.
Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko riteganya ko akarengane ku rwego rwa mbere gasuzumwa na Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye ku rwego rwa nyuma urubanza rusabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane. Ingingo ya 58 y’iryo Tegeko N°30/2018 iteganya ko iyo umuburanyi abonye hari akarengane kagaragara mu rubanza rwe, yandikira Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma, akaba ariwe usuzuma ako karengane.
Iyo urubanza rusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire, ubusabe bushyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Icyemezo afashe ku isuzuma ry’akarengane kiba ari ndakuka, nta rundi rwego rugisuzuma. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Itegeko Ngenga n° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ryateganyaga kuko muri iryo Tegeko Ngenga, Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rwonyine rwari rufite ububasha bwo gusuzuma imanza ku mpamvu z’akarengane no gusaba Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ko imanza zagaragayemo akarengane zisubirwamo.
Uburyo gusaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane bikorwa
Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko riteganya ko Iyo Perezida w’Urukiko wasabwe gusuzuma akarengane mu rubanza ku rwego rwa mbere asanze akarengane kavugwa n’umuburanyi kagaragaramo, ahita yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urwo rubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane.
Iyo Perezida w’Urukiko wasabwe gusuzuma akarengane asanze nta karengane karimo, yandikira umuburanyi abimumenyesha. Iyo uwo muburanyi atanyuzwe, ashobora kwandikira Urwego rw’Umuvunyi asaba ko rwasuzuma ako karengane. Iyo nta karengane Urwego rw’Umuvunyi rubonye, rubimenyesha umuburanyi. Iyo Urwego rw’Umunvunyi rusanze ako karengane kagaragara, rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko urubanza rusubirwamo.
Iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanze akarengane yasabwe gusuzuma kagaragara, yemeza ko urubanza rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa akagena urundi Rukiko rwisumbuye ku rwaciye urubanza bwa nyuma, mu gihe asanze urwo rubanza nta murongo wihariye rwatanga ku zindi Nkiko.
Gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ntibihagarika irangizwa ryarwo. Icyakora, iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza rwongera kuburanishwa ku mpamvu z’akarengane ariko rutararangizwa, irangizwa ryarwo rihita rihagarara kabone n’iyo imihango yo kururangiza yaba yaratangiye.
Imanza zidashobora gusabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane
Urwego rw’Umuvunyi ntirushobora kugira uruhare mu isuzuma ry’akarengane mu rubanza rwabayemo umuburanyi ariko urwo rubanza rushobora gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane. Ako karengane gasuzumwa na Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza bisabwe n’Urwego rw’Umuvunyi cyangwa uwo baburanye. Iyo igisubizo cya Perezida w’Urukiko kitanyuze umwe mu baburanyi, utanyuzwe yandikira Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, akaba ariwe usuzuma akarengane kavugwa muri urwo rubanza.
Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ntizishobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko kuko itegeko ritabiteganyije. Izindi manza zidashobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ni imanza zitaciwe ku rwego rwa nyuma. Ingingo ya 55, igika cya nyuma, y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rimaze kuvugwa iteganya ko umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko atemerewe gusaba ko urubanza yatsinzwe rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.
Imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane ziba zarabanje kuburanishwa n’Inkiko ku rwego rwa nyuma nk’uko byasobanuwe haruguru. Kubera kudasobanukirwa n’imikorere y’izo nkiko, hari ababuranyi bahita biyambaza Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’Urukiko kandi bari bagifite uburyo bwo kujuririra ibyemezo byafashwe, gusubirishamo urubanza iyo rwaciwe umuburanyi umwe atitabye Urukiko cyangwa ubwo gusubirishamo izo manza ingingo nshya. Kuba rero amategeko yarateganyije inzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ku manza ababuranyi batishimiye no gutakambira Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma mbere yo kwiyambaza Urwego rw’Umuvunyi, izo nzira ziba zigomba kubanza kubahirizwa mbere y’uko umuburanyi utanyuzwe n’icyemezo Urukiko rwafashe mu rubanza rwe aregera Urwego rw’Umuvunyi.
Urwego rw’Umuvunyi kandi ntirushobora kwivanga mu mikurikiranire y’ibyaha cyangwa mu miburanishirize y’imanza zerekeye ibirego byashyikirijwe inzego z’ubutabera. Byumvikane ko ibirego by’imanza zaciwe n’Inkiko bigera ku Urwego rw’Umuvunyi ari uko izo manza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, ibyo bigakorwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) nyuma yo kubona igisubizo cya Perezida w’Urukiko wasuzumye akarengane ku rwego rwa mbere.
Urwego rw’Umuvunyi rurashishikariza abaturage kubahiriza ibihe biteganywa n’amategeko mu gusaba ko imanza zabo zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane no gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko zagaragajwe muri iyi nyandiko nk’uko zikurikirana mu gushyikiriza ibyo bibazo byabo inzego zibishinzwe. Iyo bidakozwe nk’uko biteganywa n’amategeko, ibibazo byabo ntibyakirwa n’inzego zabigejejweho ngo zibisuzume mu mizi kuko biba bitari mu bubasha bw’izo nzego.

16 Responses
Imanza zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane n’izidashobora gusubirishwamo
Gutegeka inzira karengane,igihe cyo kujurira ,ni uguhamahirwe umunyabyaha kuko inzira karengane ishobora kuta jurira bitewe,ni ntegenk,ubukene

Iyo urubanza rwasubirishijwemo ku mpamvu z’akarengane ari Urukiko rw’Ubujurire, rugakomeza kugaragaramo karengane kuki ubusabe butashyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ngo afate icyemezo noneho n’ubundi Icyemezo afashe ku isuzuma ry’akarengane kikaba ari ndakuka, akaba nta rundi rwego rwagisuzuma

Impaka ku gusubirishamo urubanza umuburanyi ataka akarengane kabonetse mu rubanza rwasubirishijwemo n’urukko rw’ubujururire ku mpamvu z’akarengane, iyo gakomeje byakemuka bite ngo kavanweho urengana arenganurwe?

Ntegereje feedback yo guhabwa kopi ya raporo yakozwe n’ubugenzuzi bw’inkiko yashingiweho urubanza rwanjye rwoherezwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane nagiriwe
Murakoze