Imaramatsiko ku kipe ya 3 ikomeye igiye gukorana n’u Rwanda nyuma ya Arsenal na PSG

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko hari indi kipe ya gatatu ikomeye u Rwanda ruri kuganira na yo, ku buryo impande zombi zishobora kugirana imikoranire.

Ni nyuma y’uko kuva muri 2018 u Rwanda rukorana n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu kurumenyekanisha binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Perezida Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko kuri ubu hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma yo gutangira gukorana na Arsenal.

Ati: “Twagize ubufatanye bwiza na Arsenal, bugenda burushaho kuba bwiza, abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w’abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w’abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanye.”

“Hari icyo twashoye muri ubu bufatanye, kandi turimo kubonamo byinshi kurushaho. Yego abantu bamwe baravuga ngo oya, kandi abantu bitwara gutyo si uko batabizi cyangwa se hari icyo babura, ni ugufata ibintu nabi ngo u Rwanda rurimo gupfusha ubusa amafaranga… ni nde wabikubwiye? Ni njye uzi ayo twashoyemo, ni njye uzi ayo tuvanamo, none urashaka kumbarira inkuru, ugashaka ko abantu bakwizera kurusha uko bashobora kunyizera.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal muri 2018 ajya gusa n’ayo rwagiranye na PSG mu mwaka wakurikiyeho, n’ubwo hari aho atandukaniye.

Yunzemo ati: “Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.”

U Rwanda rumaze igihe mu biganiro na Bayern MĂĽnich

Umukuru w’Igihugu n’ubwo atigeze atangaza ikipe ya gatatu iri kuganira n’u Rwanda, amakuru ahari yizewe avuga ko iyo kipe ari Bayern Munich yo mu Budage.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye muri Mutarama uyu mwaka.

Amakuru BWIZA izi ni uko muri Mutarama uyu mwaka abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bayobowe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Bayern MĂĽnich.

Ni ibiganiro byabereye i Doha mu gihugu cya Qatar aho Minisitiri Mimosa yagiriraga uruzinduko rw’akazi, ari na ho Bayern MĂĽnich yakoreraga umwiherero yitegura imikino ya shampiyona y’u Budage yari mu nzira zo gusubukurwa.

Ibiganiro by’impande zombi byanemejwe na Minisiteri ya Siporo mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo ku wa 12 Mutarama, gusa nyuma y’iminota mike buza gusibwa.

Icyo gihe umwe mu bakozi b’iriya Minisiteri yabwiye BWIZA ko impamvu bahisemo gusiba buriya butumwa ari uko hari ibitari byagatunganye hagati y’impande zombi, gusa yemeza ko ibiganiro byariho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *