Imbaraga nazishyize ku bana banjye kuko n’ejo napfa, abagabo bo bazahora baza nyuma bagende- Zari Hassan

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan, umugore wa Diamond Platnumz, avuga ko adahangayikishijwe n’abagabo, ahubwo ko imbaraga ze azishyira cyane ku buzima bw’abana be batanu.
Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV, Zari yabajijwe byinshi ku mubano wa Diamond na Mobeto Hamisa babyaranye, mu gusubiza nibwo yagarutse cyane ku buzima bw’abana be.
Yagize ati “mfite abana batanu, mfite byinshi byo gukora kuko umunsi umwe nshobora gupfa, ibyo byose niyo mpamvu nkora ishoramari na nita ku mibereho myiza y’abana banjye, nifuza gushyira imbaraga muri ibyo naho abagabo bo bazahora baza bongere bagende,…”.
Yakomoje ku bagabo, nyuma yo kubazwa niba kuba Diamond yaramuciye inyuma akabyarana na Mobeto bitaramubabaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gusubiza yagize ati “iyi ni isi yigenga, buri muntu afite uburengenzira bwo gukora ibyo ashaka,… ibyabaye byari hagati ye na Diamond njye ntitayeho, mfite uko mbayeho, mfite abana n’akazi nkora, mfite byinshi bijya mbere”.
Zari agereranya umugabo, nko kwiringira ko uzarya inyama, nyuma ukaba warya imifupa, aha niho ahera avuga ko nta gihe cyo kubana n’umugabo kiba gihari.
Ati “Bazaza bagende, nta garanti, iyo ufite abana imbaraga zose niho uzishyira”.
Zari afite abana batanu, babiri yabyaranye na Diamond n’abandi batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga, wapfuye muri Gicurasi 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zari Family
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *