Imfashanyo y’ ibiribwa yagenerwaga impunzi z’ Abarundi mu Rwanda yagabanutseho 10%

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu Ugushyingo 2017, inkunga y’ ibiribwa yagenerwaga impunzi z’ Abarundi zibarizwa mu nkambi ya Mahama yagabanyijweho 10%.
Ibi byatangajwe n’ abayobozi b’ ishami rya Loni ryita ku mpunzi(HCR) ubwo bemezaga ko iyi nkunga yagenerwaga izi mpunzi zituye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda ingana na 50% bagereranyije n’ izindi zituye muri Tanzanie, Kenya ndetse na Uganda.
HCR yemeza ko iyi nkunga ishobora gukomeza kugabanuka mu mezi ari mbere kuko n’ ibiribwa izi mpunzi zagenerwaga byatangiye kugabanukaho 10% mu Ugushyingo, ndetse bikazanarushaho kujya hasi kugeza kuri 20% mu Ukuboza 2017 kandi birusheho kugabanuka mu mwa wa 2018.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo Baba Fall, uhagarariye HCR mu Rwanda yasuraga impunzi ziri i Mahama yavuze ko iki kibazo cyo gutanga ibiribwa ku mpunzi gikomeye ku isi yose asaba ko abanyapolitiki b’ Abarundi bashyira imbaraga mu biganiro by’ amahoro kugirango abaturage babo basubire mu byabo mu maguru mashya.
Ku ruhande rwa Leta , ushinzwe impunzi muri MIDIMAR, Jean Claude Rwahama yavuze ko u Rwanda ruzagerageza gufasha izi mpunzi ku kibazo cy’ ibiribwa.
Ati « Twamaze kuganira na Guverinoma y’ u Buyapani yemera kuzatanga imfashanyo y’ amatoni 900 y’ umuceri ».
Kugeza magingo aya, u Rwanda rwakiriye impunzi zigera ku bihumbi 160 z’ abarundi n’ abakongomani, aho bazakoresha ingengo y’ imari ingana na miliyardi 22 y’ amadorari y’ amanyamerika mu mwaka w’ i 2018 gusa.
Ibi bibazo by’ ubuhunzi byugarije isi mu gihe, Loni ivuga ko hari impunzi miliyoni 138 ariko ikaba ishobora gutera inkunga miliyoni 91 gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *