IMG-20260316-WA0010

Imihanda yangiritse muri birantega Ngororero ifite 

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burishimira kuba hari intambwe ifatika aka karere kamaze gutera mu iterambere, n’ubwo hakiri za birantega zirimo imihanda yangijwe n’ibiza zikibangamira iterambere ryako.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ubwo ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako barimo Umuryango ARCOS mu mushinga MuLaKiLa baganiraga n’itangazamakuru, bwagaragaje ko mu byo bwishimira harimo kuba ingo zibayeho mu bukene zaravuye kuri 47.7% muri 2017, zikagera kuri 30.24% mu mwaka ushize wa 2025.

Intego ni uko ubukene bukomeza kugabanuka, ku buryo mu mwaka wa 2029 ingo ziri mu bukene zizaba ziri kuri 20%.

Ubuyobozi bwa Ngororero kandi bwishimira kuba muri aka karere ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zigeze kuri 71% mu gihe abatuye muri aka karere bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 82.78%.

Ni mu gihe isuku muri Ngororero iri ku kigero cya 95%.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi bwishimira kuba hari amahirwe atandukanye ahaboneka, arimo amabuye y’agaciro yihanjemo Coltan na Lithium. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ngororero by’umwihariko bukorerwa mu mirenge 11 muri 13 igize aka karere gatuwe n’abasaga 367,000.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, yabwiye itangazamakuru ko buri mwaka aka karere gahabwa byibura amafaranga ari hagati ya Frw miliyoni 100 na 200 aturuka ku musaruro w’ubucukuzi.

Ni amafaranga yifashishwa ahanini mu kwimura abaturage batuye mu duce ducukurwamo amabuye y’agaciro.

Mu yandi mahirwe harimo umusaruro w’amata ugera kuri litiro zisaga miliyoni eshanu ku mwaka, ubuhinzi bw’urutoki n’icyayi; ndetse n’ubukerarugendo kubera Parike ya Gishwati-Mukura.

Ubuyobozi bwa Ngororero buvuga ko n’ubwo bwishimira ibyo bumaze kugeraho, aka karere kagifite imbogamizi zikeneye ubuvugizi.

Ni imbogamizi zirimo imihanda yangiritse, ibiraro byasenyutse, ubutaka busharira ndetse n’uruzi rwa Nyabarongo rwuzura rukabangamira urujya n’uruza hagati y’intara y’uburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Ku kibazo cy’umuhanda wa Nyabarongo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye N. Patrick, yavuze ko ugiye kwigizwa hejuru mu rwego rwo kwirinda ko Nyabarongo ikomeza kujya iwufunga.

Ati: “Hari kompanyi yahawe gusana uyu muhanda wose, yagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) tariki 9 Werurwe 2026. Ndemeza ko mu nshingano zayo harimo no gusana kiriya gice kirengerwa n’amazi mu muhanda Muhanga–Ngororero–Mukamira.”

Imibare itangwa n’akarere yerekana kandi ko hari imihanda ireshya na kilometero 105 yangiritse. Ni imihanda irimo uwa Kazabe-Kavumu-Mashya-Rubombe-Rubaya, uwa Kabaya-Muhanda-Rutagara-Mutake-Kagano, n’imihanda n’ibiraro byerekeza muri Parike ya Gishwati.

Umuyobozi bwa Ngororero buvuga ko kugira ngo iyi mihanda isanwe hakenewe byibura abarirwa muri Frw miliyari 21.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *