Itangwa ry’ikarita y’umweru muri Portugal ryongeye kuzamura impaka ku makarita yaba atangwa ku mikino y’abakina ruhago (umupira w’amaguru) kinyamwuga ku Isi.
Mu busanzwe abantu bamenyereye amakarita abiri gusa muri ruhago; ikarita y’umuhondo ihabwa umukinnyi ukoze ikosa rikomeye ariko ryakwihanganirwa ndetse n’ikarita itukura ihabwa umukinnyi ukoze ikosa rikabije rinatuma ahita asohorwa mu kibuga, byaba ngombwa agasiba n’imikino runaka bitewe n’amabwiriza y’irushanwa.
Nta minsi ishize abantu babonye ibisa nk’igitangaza muri Portugal ubwo umusifuzi Catarina Campos yerekaga abaganga ba Benfica na Sporting ikarita y’umweru nyuma yo gutabara umufana wari uguye amarabira mu muvundo.
Ibi byahise bizamura impaka ku Isi yose, aho benshi bavugaga ko Catarina akoze ibara, abandi bari babonye ari nk’ibyahanuwe bisohoye.
Mu gutegura iyi nkuru, Bwiza yifashishije ikinyamakuru Daily Mail mu gusobanura imikoreshereze y’aya makarita atari asanzwe muri ruhago.
Ikarita y’umweru
Muri rusange ikarita y’umuhondo n’itukura zisanzwe zikoreshwa nk’igihano ku ikosa umukinnyi cyangwa umutoza akoze. Gusa ku ikarita yera ho si ko bimeze kuko ihabwa umuntu wagize igikorwa cy’ubumuntu, mbese nyine cyo gushimirwa (Sportsmanship and Fair play).
Ashobora kuba umukinnyi, umutoza, umuganga n’undi wese ufite aho ahurira n’ibikorwa by’ikipe ku kibuga.

Ku itariki ya 23 Mutarama ni bwo muri Portugal umusifuzi wasifura umukino Benfica y’abagore yanyagiragamo Sporting ibitego 3-0 yerekanye iyi karita bwa mbere.
Portugal ni cyo gihugu rukumbi ku Isi cyamaze kwemeza imikoreshereze y’ikarita y’umweru.
Ikarita y’icyatsi kibisi
Iyi karita ihabwa umukinnyi ukoze ikosa rikomeye kurenza iry’iy’umuhondo ariko nanone ritagejeje ku kigero cy’iy’umutuku.
Amategeko ya CONIFA (Igikombe cy’Isi cy’ibihugu bitabarizwa muri FIFA) avuga ko uhawe iyi ikarita ahita asohoka mu kibuga ako kanya ariko ikipe ye ikaba yemerewe kumusimbuza mu gihe itararangiza abo yemerewe. Ikindi kandi umukinnyi wahawe ikarita y’icyatai kibisi ntabwo asiba umukino ukurikiraho.

Iyi karita yakoreshejwe bwa mbere mu gikombe cy’Isi cy’ibihugu bitabarizwa muri FIFA (CONIFA) mu mwaka w’2018 ndetse no mu kiciro cya kabiri mu Butaliyani (Serie B) ubwo umukinnyi Christian Galana yaburanyaga umusifuzi ku cyemezo yari afashe.


