Imirambo 50 y’abimukira yatoraguwe mu nyanja y’u Buhinde

Sangiza iyi nkuru

Imirambo y’abantu biganjemo abasore basaga 50 yatoraguwe ku nkengero z’inyanja y’u Buhinde, bikaba bikekwa ko baroshywe mu mazi ari bazima n’abari basanzwe bafasha abimukira kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko aba basore bari mu kigero cy’imyaka 15-16 bapfuye barohamye bari biganjemo abo mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika birimo Etiyopiya na Somaliya, iyi miramo ikaba yaratangije kuboneka guhera ku munsi wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Kanama.
Ishyirahamwe rishinzwe gukurikirana abimukira muri Yemen ryatangaje ko aya makuru yamenyekanye mu gihe barimo bagenzura ikiyaga giherereye mu ntara ya Shabwa ubwo bageraga ku nkengero bagatangira kubona iyi mirambo amazi yo mu Nyanja yayijugunye igasozi.
Abarokotse muri abo basore ari na bo babashyinguye batangaje ko bose hamwe bageraga ku Ijana na Makumyabiri (120).
Bavuze ko abari babatwaye bahuye n’abayobozi bitewe no kuba bari babambukije mu buryo butemewe n’amategeko, abayobozi bakabategeka kubakura mu bwato hanyuma bagahitamo kubakuriramo mu mazi ku ngufu bose bakabarohamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakozi bo muri uyu muryango bakomeje bavuga ko uretse iyi mirambo 50 yatoraguwe, abagaragaye ko barokotse ni 27 mu gihe abasigaye bakomeje kuburirwa irengero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *