Imirambo y’abasirikare 12 ba Uganda baherutse kwicirwa mu mutego bari batezwe n’intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab muri Somalia kuri iki Cyumweru gishize, yagejejwe I Kampala kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita ahagana saa 2h40.
Iyi mirambo yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za UPDF, Gen. Wilson Mbadi, wari uherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen. Erweru.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko iyi mirambo yari iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mogadishu kuva yavanwa aho biciwe ku Cyumweru. Abayobozi bo mu karere ka shabelle muri Somalia bari bavuze ko umubare w’abasirikare bishwe urenga 12. Al Shabab yo yanatangaje ko yishe abasirikare 39 ba AMISOM nubwo uyu mutwe ngo umaze kumenyerwaho gukabya mu mibare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kabiri ushize, biravugwa ko abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda basabye minisitiri w’ingabo, Adolf Mwesigye kubagezaho raporo yuzuye kuri iki gitero cyahitanye ingabo za Uganda ndetse n’amazina y’abagisizemo ubuzima n’abakomeretse.
Andi mafoto

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


