Abatuye mu gace ka Rukaramu mu Burundi, bafite ubwoba bwinshi nyuma y’uko ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye habonetse imirambo ibiri y’ababagabo bicyekwa ko bishwe.
Iyi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura muri zone ya Rukaramu, komini Mutimbuzi yo mu ntara ya Bujumbura.
Abishwe bombi bari abagabo, gusa umwirondoro wabo ntiwamenyekanye. Amakuru atangazwa n’ababonye iyi mibiri avuga ko Abayobozi bakihagera bahise bajyana iyo mibiri muri morgue, ariko ibitaro birayanga kuko yari yatangiye kwangirika.
Ibi byahise bisunikira aba bayobozi guhita bashyingura iyo mibiri, ariko abaturage basigara murungabangabo ku cyaba kihishe inyuma y’izo mpfu. Bavuga ko byabasigiye ubwoba ku buryo bumva batizeye umutekano.
Kuri iki Kibuga kitiriwe Merchior Ndadaye, haherutse kandi gutangazwa amakuru ko haherutse gushimutirwa umugenzi wari uvuye mu gihugu cya Kenya agarutse mu Burundi. Abo mu muryango we bavuze ko baheruka kumva ijwi rye ababwira ko yageze ku kibuga ariko bahagera bakamubura.


