Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko imirimo yo gutunganya ibishanga 5 mu Mujyi wa Kigali igeze kure.
Ibi bishanga nibimara gutunganywa byitezweho: Kubika amazi no kuyayungurura, kurwanya imyuzure, kuyungurura umwuka no kurimbisha umujyi.

Inzira z’abanyamaguru iz’amagare ndetse n’ibizenga bizajya bifata amazi hagamijwe kuyagabanyiriza umuvuduko bigeze kure byubakwa.

Kubaka inzira z’amazi no gutunganya za ruhurura zari zisanzwe mu gishanga nabyo bigeze kure nk’uko REMA ikomeza ibitangaza.

Umushinga wo gutunganya ibi bishanga kandi wahanze imirimo ku baturage benshi mu Mujyi wa Kigali.

Igice kinini cy’Igishanga cyatangiye kwisubiranya nyuma y’aho ibikorwa byari mu gishanga bivanywemo.

Urusobe rw’ibinyabuzima byinshi byari byarazimiye mu gishanga rwatangiye kugaruka, ubu hagaragaramo amoko menshi y’inyoni zatangiye kugaruka.

Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, cyatangaje ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali ku buryo bugezweho, yatangiye muri Gashyantare 2024, izarangira itwaye miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6 Frw), imirimo izasiga bigizwe nka Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.


