Nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo mu 2012, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yahawe inshingano zo kubika neza inyandiko z’izo nkiko. Ku bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, izo nyandiko zifite akamaro gakomeye: zizatuma amateka atibagirana kugira ngo n’abazaba batuye u Rwanda n’isi ejo hazaza bazamenye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze, zirafasha mu kumenyekanisha ukuri ku byabaye zikanafasha abashaka gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
[ad id=”44145″]
Kugira ngo izi nyandiko zitazangirika, Leta y’u Rwanda, ibinyujije kuri CNLG, yiyemeje kuzibika ku buryo bwa gihanga kugira ngo zizarambe. Muri iyi minsi, CNLG, ifatanyije n’Umuryango udaharanira inyungu Aegis Trust, irakora uko ishoboye ngo icyo gikorwa kihute kandi kigende neza.
Ni yo mpamvu hari abakozi bakora amanywa n’ijoro kugira ngo izo nyandiko zibikwe mu mashini zabigenewe. Aegis Trust yashyizeho abakozi 54, bamwe bagatangira saa mbiri za mu gitondo bakageza saa mbiri za nimugoroba (20h), hakaza abandi bageza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h).
N’imashini zikora “scanning” zarabonetse. Ubu hari zirindwi, esheshatu zibika ibiri ku mpapuro, n’indi imwe ibika ibiri mu bitabo (registre) nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.
Bafatanyije n’abakozi ba CNLG, aba bakozi bakora ku buryo bwitondewe iri bikwa ry’izi nyandiko: bagenda akarere ku kandi, bakabanza gutunganya impapuro neza uko zikurikirana, bakazikuramo utwuma, bakaziha itsinda risuzuma ko byakozwe neza, hanyuma bakabona kuzishyira mu mashini. Hari ndetse n’umukozi ushinzwe kureba ko uko kuzishyira mu mashini byagenze neza. Muri iyi minsi, baremeza ko bamaze gushyira mu mashini impapuro zigera kuri miliyoni 5 n’ibitabo (registres) bigera ku gihumbi.
[ad id=”44145″]
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasanga iki gikorwa nikirangira bizafasha abashakashatsi bifuza gukoresha izi nyandiko kandi nayo bikazayifasha mu kubonera amadosiye abayifuza ku mpamvu zitandukanye, haba kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba no ku mpamvu zo gusaba ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


