Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, italiki ya 29 Ukuboza 2022, Abanyarwanda 26 bagizwe n’imiryango 14 batahutse bavuye mu gihugu cya Mozambique .
Abo Banyarwanda bavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda, bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Abo Banyarwanda batahutse mu gihe umubano w’u Rwanda na Mozambique ukomeje gusagamba, nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Nyakang 2021 kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe.

Bagiye yo ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibyo byihebe byatangiye kuyiyogoza mu mwaka wa 2017.
Aho ubutabazi bw’u Rwanda bugereye muri iyo Ntara, ibintu byahindutse mu gihe gito, kuko ibyihebe byahise byirukanwa mu birindiro by’aho byari byarigaruriye mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu ntangiro z’uyu mwaka u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Mozambique agamije kurwanya iterabwoba, aho kuri ubu ibihugu byombi bikorana binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.


