Imisanzu y’abaturage mu bwisungane mu kwivuza ishobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na minisiteri y’igenamigambi isobanura ko ngo ikiguzi cy’ubuvuzi cyiyongereye ku buryo ngo bishobora guteza ikibazo igihe nta gikozwe.
Ibi ngo bizakorwa mu rwego rwo gufasha gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kurushaho guha service inoze abanyamuryango bayo, ariko hakanakumirwa ibibazo byavuka, kuko ngo leta idashobora kongera amafaranga itanga.
Ni nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko bavuga ko leta idashobora gukomeza kwirengera ikiguzi cy’ubuvuzi, yongera akayabo k’amafaranga mu bwisungane mu kwivuza, aho Depite Karenzi Theoneste avuga ko gikwiye gushakirwa umuti ashingiye ku kuntu ikiguzi cy’ubuvuzi gihagaze mu Rwanda.
Aragira ati: “Ibigenda kuri mutulle de santé biragenda bizamuka nabyo ubwabyo, kandi ntabwo umusanzu wa leta wo uzamukana nabyo, kandi ntabwo guverinoma ishobora kongeramo amafaranga. Hari ingamba zafashwe ariko n’ubu ugasanga nta kirakorwa”.
Depite Karenzi asa n’uhuza imvugo na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, nayo ivuga ko ikiguzi cy’ubuvuzi kiyongereye ariko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wo ukaba utarazamuka.
Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Rwamuganza Caleb avuga ko bagiteye imboni ku buryo bari kugishakira igisubizo ku rundi ruhande ariko akavuga ko hari n’igikwiye guhinduka ku musanzu umuturage atanga.
Ati: “Twegereye ibigo bitandukanye, iby’itumanaho, ibikora inzoga bitanga umusoro ku buryo nabo batanga umusanzu kuri mutuelle kuko niba ari abantu bacuruza inzoga hari ubwo abantu bagira uburwayi biturutse ku kunywa inzoga ; kandi hari n’igitekerezo ko hakongera gusuzumwa umusanzu kuko abagenda barwara bakenera kwivuza bariyongera, ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zemeranyije ko hakwigwa ku mpinduka umusanzu ukiyongera kugira ngo tutazongera kubona icyuho”.
Nta wuzi igihe uyu musanzu uziyongera ndetse n’amafaranga aziyongeraho, ariko MINECOFIN yemeza ko iri kubyigaho nk’uko Radio 10 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ni mu gihe 13% by’ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’ubuzima, ajya kunganira amafaranga atangwa nk’umusanzu w’abaturage mu bwisungane mu kwivuza.
Naho Amafaranga Leta itangira abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira mutuelle de sante ngo ni miliyari eshatu buri mwaka.


