Perezida wa Repubulika ya Centrafrika, Faustin-Archange Touadéra yatangaje ko imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwe ifite intwaro nyinshi kurusha ingabo za Leta.
Perezida Touadéra yabitangarije mu murwa mukuru, Bangui, asubiza ko yagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo agarure amahoro n’umutekano mu gihugu cye cyibasiwe n’iyi mitwe kuva mu 2013.
Umunyamakuru Alain Foka wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yamwibukije ibihano akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kafatiye igihugu cye bitewe n’uburyo yagerageje gukemura ibi bibazo by’umutekano muke.
Yabishingiyeho amubaza niba ibi bihano bitari bikwiye, asubiza ati: “Ibi bihano ntabwo bikwiye. Twahuye n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro kuva mu 2013, ubwo ibikorwaremezo byose byasenywaga.”
Ubwo iyi mitwe yitwaje intwaro yasenyaga ibi bikorwaremezo, ngo nta kindi Leta yari gukora kitari ukuyirwanya yifashishije uburyo bwose kuko ngo inafite imbaraga. Ati: “Dufite imitwe irwanya ubutegetsi ifite intwaro nyinshi kurusha ingabo z’igihugu. Iyi mitwe ikomeza kugaba ibitero.”
Perezida Touadéra ntiyumva ukuntu yari kwicara agaceceka, ingabo z’igihugu zigatuza mu gihe iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.
Ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri CAR byatangiye mu 2013 ubwo uwari Umukuru w’Igihugu, Fançois Bozizé yakurwaga ku butegetsi. Perezida Touadéra ku wa 15 Ukwakira 2021 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika kuyirwanya, mu rwego rwo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.


