Imodoka 11 z’agaciro n’iza sport za Teodorin Obiang Nguema, umuhungu wa perezida wa Guinea Equatorial zafatiriwe n’abayobozi b’u Busuwisi.
[ad id=”44145″]
Ibi bikaba byakaozwe mu rwego rw’iperereza ry’ibanze kuri ruswa. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru ukora inkuru zisaba kubanza gukora iperereza witwa Francois Pilet, iri fatira ry’izi modoka ryabereye i Geneve kuwa Mbere ushize, itariki 31 Ukwakira 2016.

Nk’uko byatangajwe kandi n’umuvugizi w’ibiro by’umushinjacyaha wa Geneve, Henri Della Casa, ngo izo modoka za Teodorin zasanzwe ku kibuga cy’indege cya Geneve ari ho zihishe.
Ikinyamakuru Hebdo cyo mu Busuwisi kikaba cyagaragaje amafoto y’izo modoka zirimo izo mu bwoko bwa Bugatti Veyron, Porsche 918 Spyder n’ubundi bwoko butandukanye bwa Ferrari F12.
Iyi nkuru iravuga ko atari ubwa mbere imitungo ya Teodorin Obiang, uherutse no kugirwa visi perezida w’igihugu na se, ifashwe na guverinoma z’i Burayi, aho mu myaka 4 ishize nabwo u Bufaransa bwasohoye inyandiko zo kumuta muri yombi ndetse bugafatira inyubako ye iri i Paris n’amamodoka ye menshi y’agaciro.
Abashinjacyaha bo mu Bufaransa icyo gihe bakaba baratumye hafatirwa imodoka z’agaciro zigera kuri 18, hagafatirwa n’inzu yo kubamo y’agaciro iri i Paris ifite ibyumba 101. Iyi nyubako kubera ubunini bwayo byabaye ngombwa ko abashinzwe iperereza bamara iminsi 10 bayisaka.
[ad id=”44145″]
Igihugu cya Guinea Equatorial gikungahaye kuri peteroli ndetse kikaba kiri mu bya mbere cyohereza hanze peteroli nyinshi, ariko abaturage bacyo 740,000 ngo babayeho mu bukene bukabije.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



