Imodoka z’agaciro, inzu, abarinzi, bimwe mu byo Perezida Kenyatta azaba yemerewe nyuma yo kuva ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ugiye kuva ku mirimo ye nyuma ya manda ebyiri yemerewe n’itegeko nshinga, azabona inyungu nyinshi z’izabukuru, zirimo amamodoka meza, ibiro bye bwite byuzuyemo ibikoresho ndetse n’abakozi benshi mu mpera z’uyu mwaka.

Nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu itanu nka perezida wa kane wa Kenya, Uhuru Kenyatta azashyikiriza umusimbura ibirango by’ubutegetsi maze atangire kwishimira ikiruhuko cy’izabukuru.

Ku bijyanye na Perezida ucyuye igihe, Kenyatta, itegeko rimuha uburenganzira mu kiruhuko cy’izabukuru bwo kugira abafasha babiri ku giti cye, abanyamabanga bane, intumwa enye, abashoferi bane ndetse n’abashinzwe umutekano we bazageza ibiro bye bwite ndetse n’abakozi bo mu rugo ku bantu 34 bazajya bahembwa na leta.

Bazaba barimo abanyamabanga bashinzwe itangazamakuru n’abashinzwe umutekano bahembwa na Leta.

Perezida Kenyatta azahabwa kandi imodoka enye, zirimo limousine ebyiri n’imodoka ebyiri za siporo zizajya zisimburwa buri myaka ine nk’uko iyi nkuru dukesh ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya ivuga.

Azajya kandi yishimira amafaranga yo gukoresha mu rugo buri kwezi angana na 300.000, amafaranga ya lisansi (KSh200,000), ayo kwishimisha (KSh200,00) na KSh300,000 yo kwishyura amazi n amashanyarazi ndetse n’ayo kwivuza mu gihugu cyangwa hanze.

Perezida Kenyatta azahabwa kandi pansiyo ya buri kwezi ingana na 80 ku ijana y’umushahara yabonye mu kwezi gushize ari ku butegetsi. Umushahara wemewe wa perezida uri ku mirimo ye usanzwe ari miliyoni 1.44 y’Amashilingi ya Kenya.

Ubwishingizi bwo kuvurwa kandi buzahabwa n’umufasha we, Margaret Kenyatta.

Komisiyo ishinzwe imishahara (SRC) nicyo kigo gifite inshingano gihabwa n’itegeko nshinga zo kugena imishahara, amafaranga yo gukoresha n’ay’izabukuru by’abakozi ba Leta bose.

Amafaranga y’izabukuru mu bihe byashize yaranenzwe cyane, bitewe n’uko igihugu kirimo guhangana n’ikibazo cy’imishahara ya Leta irenze urugero ugereranyije na miliyari zisaga 500 ku mwaka n’ubwo abaturage babarirwa muri za miriyoni bakomeje kubaho mu bukene bukabije.

Inyungu z’izabukuru za ba perezida bacyuye igihe zashimangiwe cyane, cyane cyane mu myaka mike ishize ubwo amafaranga yiyongeraga ku ntera nini, nubwo guverinoma yashimangiye ko yashyizeho ingamba zo kugabanya imishahara igenda yiyongera mu nzego za leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *