Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko abiga mu mashami arimo ay’ubuvuzi barasaba ko igihe bongereweho cyo kwiga cyakurwaho bagataha bakaruhuka, kuko igihe bongereweho babona cyaraje mu buryo budasobanutse ndetse ntabisobanuro banahabwa, kandi nyamara bari barasoje amasomo yose bagombaga kwiga mu mwaka w’amashuri wa 2023 – 2024.
Mu itangazo ryasohotse taliki ya 16 Mutarama 2024, hagaragaramo impamvu ivuga ko abanyeshuri bo mu mashami yo muri koleji y’ubuvuzi na siyansi z’ubuzima ‘CMHS’ bazakomeza amasomo.
Ikindi cyagaragajwe, ngo aba banyeshuri baramutse basoje amasomo yabo nk’uko byari biteganyijwe muri Werurwe ndetse na Mata, kuri bamwe ngo amezi atandatu yaba ari ikiruhuko kirekire, mu gihe byemejwe ko bazatangira undi mwaka muri Nzeri. Ibi byaje nyuma yo gutanga irindi tangazo taliki ya 07 Mutarama 2024.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na BWIZA, bagaragaje impungenge batewe no guhabwa igihe kirekire ngo bakomeze bige kandi amasomo barayarangije rugikubita. Inyongera y’igihe kingana n’amezi hafi atatu kuri bo babona bazahasiga imbaraga nyinshi.
Aba banyeshuri bibaza ikintu nyamukuru cyatumye kaminuza bigamo ifata icyemezo cyo kubongereraho igihe bikabacanga. Bati “Amasomo twarayasoje ndetse n’ibizamini byose ntacyo tutakoze, ubwo se tuzaba dukora iki niba umwaka wari urangiye nkuko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’uyu mwaka w’amashuri turimo?”
Aba banyeshuri baribaza niba bazakomeza bagatakaza igihe basubiramo ibyo basoje, cyangwa se bagahabwa amasomo yo mu yindi myaka iri imbere bari bagiye kwimukiramo. Gusa urujijo ni rwose kuko na kaminuza ntiyerura ngo ivuge igikwiye gukorwa ngo aba banyeshuri banyurwe n’icyemezo bafatiwe.
Umwe mu banyeshuri baganiriye na BWIZA yagize ati “Amezi hafi atatu ni menshi pe, ntibyumvikana ukuntu tumaze amezi hafi icumi twiga kandi umwaka urangiye hanyuma bakatwongeza.” Uyu munyeshuri yakomeje avuga ko bizatuma hari abarambirwa kwiga bitewe n’igihe kingana gutya.
Uyu munyeshuri yongeyeho ati “Umunyeshuri ubundi ashimishwa no kubona asoje amasomo, akanabona agahenge akaruhuka kuko kwiga biravuna ibyo rwose si ibanga.”
Ese birakwiye ko umunyeshuri yiga amezi 12 yose adahawe agahenge?
Aba banyeshuri bahuriza ku mpamvu babona idasobanutse yatumye bagumishwa ku ntebe ngo bige kandi nta cyo kwiga bateguriwe. Bibaza ukuntu abanyeshuri batajya bagishwa inama cyangwa ngo bagire uruhare mu myanzuro ibafatirwa. Usibye kuba barabonye amatangazo acicikana, ubuyobozi bubahagarariye nabwo ntibubivugaho ngo buce amazimwe.
Icyo aba banyeshuri biga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda basaba n’uko kaminuza yabo yagerageza ikaborohereza nabo, kuko ntibaba banze kwiga ahubwo banga kudindira, mu gihe abiga mu yandi makaminuza yigenga baba bageze kure.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kaminuza y’u Rwanda rivuga ko habayeho impinduka, aho igihe cyongereweho kigamije ko abayigamo bazakomeza bakiga na nyuma y’uko basoje umwaka wari uteganyijwe. Iri tangazo rihamya ko ngo iki gihe bongereyeho kizatuma abanyeshuri bahugira mu masomo kugeza umwaka utaha w’amashuri utangiye muri Nzeri ya 2024.
Ikindi kandi ngo biteganyijwe ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri uzajya utangira muri Nzeri buri mwaka. Nubwo bimeze gutya ariko ku banyeshuri bo byari biteganyijwe ko umwaka wabo urangira muri Gashyantare 2024, bumva byakubahirijwe bakajya mu biruhuko nk’ibisanzwe bakazagaruka mu masomo ingengabihe nshya yo muri Nzeri itangiye gukurikizwa.
Undi munyeshuri wagize icyo avuga kuri iyi ngingo yatangarije BWIZA ko ntacyo byaba bitwaye babaretse bagataha bubahirije ingengabihe bari baratangiranye umwaka wabo. Ati “Mbona byadushimisha dusoje mu kwa kabiri kuko n’ubundi amasomo twarayasoje bityo rero ntacyo dusigaje. Turasaba rwose ko ibyatangajwe byahindurwa bigakorwa kubw’inyungu z’umunyeshuri.”
Kuki Kaminuza itabaha uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe basoje amasomo yari ateganyijwe?
Ese ibi bifitiye iyihe nyungu kaminuza kuba yakongera igihe abanyeshuri bamara ku ishuri nyamara barasoje ibyo bagombaga kwiga mu mwaka.
Byateza ikihe kibazo ku munyeshuri aretswe agataha aho kongererwa igihe kirekire? Ibi hamwe n’ibindi byinshi ni bimwe mu byagarutsweho na benshi bagamije gusobanukirwa impamvu ihatse byose.
Byatangiye kuvugwa nyuma y’uko hari hasohotse itangazo ryavugaga ko umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2024, aho kuzatangira muri Kamena nk’uko byari bisanzwe. Ibitekerezo by’abanyeshuri byabaye byinshi icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri ari igihe kirekire cyane, bityo basaba ko byakwigwaho.
Nyuma yo kwigwaho, nibwo hasohotse irindi tangazo ari naryo ryabaye isereri mu mitwe y’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi. Benshi byarababaje kugeza ubu ntibarabyakira ko bongereweho andi mezi atatu bafata nk’imfabusa, mu gihe baba batimutse ahubwo bakaguma mu mwaka bigagamo kandi basoje.
Ubwo twageragezaga kuvugisha umuvugizi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Bwana Ignatius Kabagambe ntiyabashije gusubiza ubutumwa twamwandikiye. Mu butumwa twamubazaga icyo nk’ubuyobozi babwira abanyeshuri biga muri kaminuza, bavuga ko bongereweho igihe kirekire cyo kwiga kandi barasoje amasomo, ‘modules and credits’ byasabwagwa ngo umwaka w’amashuri 2023-2024 babe bawusoje. Kandi ubu bari no kwibaza uko barabyitwaramo ngo bakomeze bite kubibareba muri iki gihe kidasanzwe.


