Impaka hagati y’abatangabuhamya zatumye hemezwa ko Bucyibaruta yari azi umuyobozi wa ADEPR

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa cyenda w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, humviswe ubuhamya bwa Jacques Uwimana warokotse jenoside ndetse n’ubuhamya bwa Simon-Pierre Nzubahimana, umushumba w’itorero rya ADEPR hifashishijwe video conference ari Manchester (U Bwongereza), aho aba batangabuhamya bombi bavuguruzanyije bikarangira hemejwe ko Bucyibaruta yari aziranye n’umuyobozi wa ADEPR.

Uko ibazwa ryagenze humvwa umutangabuhamya Nzubahimana ahangana na Jacques Uwimana umuhungu wa Pasiteri Faustin Munyarubuga wari umushumba mukuru wa ADEPR mu karere.

Perezida : Wari uzi perefe Laurent BUCYIBARUTA?

Umutangabuhamya: Mu mpera za Nyakanga 1993, rwose. Nsubiye mu Rwanda, nashoboye guhura na Laurent BUCYIBARUTA. Sinari muzi mbere. Yari perefe wa GIKONGORO. Ndagaragaza ko Laurent BUCYIBARUTA yashyizweho nka perefe mbere y’uko ngaruka mu Rwanda.

Perezida: Wabajijwe n’abapolisi b’Abongereza hashingiwe ku ibaruwa yanditswe n’abayobozi b’Abafaransa. Wavuze ko mutigeze mugirana inama mu 1994 na perefe Laurent BUCYIBARUTA.

Umutangabuhamya: Mu by’ukuri, ntabwo mbifata nk’inama, ahubwo ni uguhura na serivisi nyinshi nkurikije akazi kanjye n’umwanya wanjye.

Perezida: Ikinshishikaje ni uko mu byo watangaje, watangaje ko utigeze witabira inama mu 1994 na perefe Laurent BUCYIBARUTA?

Umutangabuhamya: Yego, mu by’ukuri simbona ko ari inama ahubwo ni uguhura na serivisi nyinshi nkurikije akazi kanjye n’umwanya wanjye.

Perezida: Ese Pasiteri FAUSTIN yari afite ishyaka ryo kubona Minisitiri w’intebe?

Umutangabuhamya: Simbizi neza, icyo navuga nuko abantu bose bo muri ako karere bashimishijwe no kubona Minisitiri w’intebe.

Perezida: Ese Pasiteri FAUSTIN yari ahari?

Umutangabuhamya: Sinibuka niba yari abirimo, sinkibuka iyi nama, ariko ufite itariki yo kumenyesha?

Perezida: Byagendekeye bite Pasiteri Faustin MUNYARUBUGA?

Umutangabuhamya: yarishwe ariko nta yandi makuru mfite ku miterere y’urupfu rwe.

Perezida: Wagiye iwe?

Umutangabuhamya: Yego, igihe twumvaga iby’ubwicanyi bwabereyeyo, twirutse twerekeza ku nzu ye kugira ngo turebe niba hari uwo twafasha, ariko ikibabaje ni uko bose bari bishwe.

Perezida: Ngiye kuguha amakuru, umwe mu bana be yararokotse.

Umutangabuhamya: Yego, ndabizi ko twamuhishe ahantu runaka.

Perezida: “Twa” ni ba nde?

Umutangabuhamya: Jyewe kandi nasabye abantu bo ku rusengero kumuhisha.

Perezida: Wahuye n’uyu muhungu uranamurinda?

Umutangabuhamya: Yego ndetse namujyanye kuri scooter (akamoto gato) yanjye.

Jacques UWIMANA yegera imbere ku butumire bwa Perezida: Murakoze. Narinzi Simon-Pierre ariko yarahatwirukanye adusaba kugenda kuko atashakaga ko urusengero rusenywa. Ku bijyanye n’ibyo yavuze, ko yaba yarantwaye kuri moto ye, ni ukuri. Igihe kimwe, abajandarume baramuhagaritse, ni ukuri, banjyanye mu modoka kuri bariyeri kugira ngo banyice. Kubw’amahirwe, yarahanyuze, nababwiye ko ndi Umuhutu, nari nihakanye inkomoko yanjye y’Ubututsi. Yavuganye n’umujandarume maze bemera ko agomba kunjyana kuri moto ye kugira ngo ansubize kuri brigade ya polisi… kuri jandarumori najyanywe niho abantu bicirwaga. Kubw’amahirwe, nashoboye gucika njya Murambi. (…).

Perezida: umutangabuhamya yifuza kugira icyo arenzaho?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA asubiza mu Kinyarwanda: birababaje kumva uyu munsi umwana yisobanura gutya kandi ntiyemere uruhare rwacu mu kugirango abeho. Igihe ababyeyi be bari bamaze kwicwa, nanyuzeyo na bamwe mu bagize itorero, twari tuzi ko ari mu nzu, dukora uko dushoboye, tumujyana ku mukristo. Igihe yari ahari, yabaga ari hanze igihe cyose, twabonye ko atazagira umutekano maze tumujyana ahantu adashobora gusohoka. Aho hantu handi ni inzu nto yubatswe iruhande rw’umuhanda, ahabaga umusore w’umuseribateri. Nta muntu n’umwe washoboraga gutekereza ko twahishe uyu muntu. Gusa njyewe n’undi muvugabutumwa twari dufite aya makuru kuko ari we ubwe wari umuhishe.

Birambabaje kumva ubu Jacques anshinja kandi ndibwira ko umunsi umwe twagakwiye guhura tugasangira icyayi.

Jacques UWIMANA: Ntabwo mfite byinshi byo kuvuga. Ubuhamya atanga ni ukuri igice kimwe ariko ikindi arabivanga. Ukurikije ibyo nababwiye, mushobora gutekereza no gutandukanya ukuri n’ibinyoma.

Perezida: ni iki kindi watubwira kuri perefe Laurent BUCYIBARUTA?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Nshobora kuvuga ko mu gihe runaka, ngira ngo twababazwa gato n’ubuzima yari abayemo icyo gihe; inzu ye bwite yarangijwe kubera ko bashakaga Abatutsi mu nzu ye.

Perezida: inzu ye yarasenywe iranasakwa?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Ndavuga abantu batagira ikinyabupfura binjira mu nzu, bitwaza igihe cy’intambara bakinjira bakiba inzu, ndetse n’iz’abapolisi.

Jacques UWIMANA: Ntabwo mfite byinshi mvuga kuko Simon-Pierre NZUBAHIMANA ubwe yaciriwe urubanza mu RWANDA na Gacaca, hafatwa ibyemezo. Uyu munsi turimo guhangana na perefe BUCYIBARUTA.

Perezida: Simon-Pierre NZUBAHIMANA azi ko yaburanishijwe n’inkiko za Gacaca?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Ni ubwa mbere byumvise, ariko ntibintangaje kuko baracyarega.

Me BERRAHOU: Umutangabuhamya yavuze ko yakunze guhura na Laurent BUCYIBARUTA igihe yasuraga itorero. Ese Laurent BUCYIBARUTA nawe yahuraga n’umuyobozi wawe Faustin MUNYARUBUGA?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Ndemeza ko ari Umugatolika, umwizera. Ntabwo yari mu itorero rya pentekote.

Me BERRAHOU: ntabwo asubiza ikibazo cyanjye.

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Igihe navugaga ko yajyaga mu rusengero, ntabwo navugaga urwanjye.

Me BERRAHOU: Yego, ariko niba warashoboraga guhura na Laurent BUCYIBARUTA, umuyobozi wawe nawe, sibyo?

Simon-Pierre NZUBAHIMANA: Birumvikana ko yari amuzi. Nta buryo bwihariye ariko Laurent BUCYIBARUTA n’umuyobozi wanjye bashoboraga guhuriramo.

Me BERRAHOU: Kumenya ko baziranye birahagije kuri njye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *