Kuri uyu wa Kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Burusiya kuba bwararashe nibura misile icyenda bwahawe na Koreya ya Ruguru muri Ukraine, mu gihe Moscou yavuze ko Washington ari “icyitso kiziguye” mu ihanurwa ry’indege y’ubwikorezi y’igisirikare cy’u Burusiya mu kwezi gushize.
Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia na Ambasaderi wungirije wa Amerika muri uyu muryango, Robert Wood bashinjanye ibyo birego mu nama y’Akanama k’Umuryango w’A bibumbye gashinzwe Umutekano kuri Ukraine, yasabwe na Moscou. U Burusiya bwateye umuturanyi,Ukraine, mu myaka hafi ibiri ishize.
Wood yabwiye akanama gashinzwe umutekano kagizwe n’abanyamuryango 15, akoresheje izina ryemewe rya Koreya ya Ruguru: Repubulika ya Rubanda Iharanira Demokarasi ya Koreya (DPRK) ati: “Kugeza ubu, u Burusiya bwarangije kohereza misile za ballistique zitangwa na DPRK kuri Ukraine inshuro nibura icyenda.”
Ati: “U Burusiya na DPRK bigomba kuryozwa ibyo bakoze, bikaba bitesha agaciro inshingano zimaze igihe zishingiye ku myanzuro y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi”.
Moscou na Pyongyang bombi bahakanye ibyo Amerika ibishinja, ariko bahize umwaka ushize ko bazakomeza umubano wa gisirikare. U Burusiya bwakomeje umubano na Koreya ya Ruguru ndetse n’ibindi bihugu byanga Amerika nka Iran, kuva intambara yatangira na Ukraine.
Ku itariki ya 24 Mutarama, indege y’ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya, Il-76 yaguye ku butaka ivuye mu kirere, aho u Burusiya bwavuze ko abantu 74 bose bari barimo harimo n’imbohe z’intambara 65 z’Abanya-Ukraine zari zijyanwe kuguranwa nta n’umwe warokotse, bashinja Ukraine guhanura iyi ndege.
Nebenzia yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ati: “Dufite ibimenyetso simusiga byerekana ko misile Patriot yakoreshejwe mu kugaba icyo gitero, bikaba bidashidikanywaho ko Washington ari icyitso muri iki cyaha.”
Abashakashatsi b’Abarusiya bavuze mu cyumweru gishize ko bafite ibimenyetso byerekana ko igisirikare cya Ukraine cyarashe indege ya gisirikare itwara abantu hamwe na misile Patriot yakozwe na Amerika.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, u Burusiya bwasabye akanama guterana nyuma yo kuvuga ko Ukraine yishe byibuze abantu 28 ubwo yakoreshaga roketi zitangwa n’uburengerazuba mu gutera ahakorerwa imigati na resitora ku wa Gatandatu mu burasirazuba bwa Ukraine bugenzurwa n’u Burusiya.


