bitmap_1200_nocrop_1_1_20250531101758240318_GsL0FQnWcAAucZf

Impamvu itangaje EU yumva yagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bya Congo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi kuwa Gatanu yakiriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zigizwe n’abadepite 11, aho izi ntumwa zongeye gushimangira ko ziri iruhande rwe kandi zumva EU yagira uruhare mu gushakira umuti ibibazo bihari kuko yatoye ntawuvuyemo yamagana u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo abadepite bo mu Burayi bashyikirije guverinoma ya DRC ubutumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bwo gushyigikira Congo.

Madamu Vautmans wari uyoboye intumwa yavuze ko haganiriwe ku ngingo nyinshi, zirimo imfashanyo zigenewe abahohotewe, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bikoreshwa nk’intwaro y’intambara, ndetse no ku nzira z’amahoro zikomeje.

Yamaganye byimazeyo iryo hohoterwa agira ati: “Birahagije.” Iki kibazo kigomba guhagarara. ”

Ku bijyanye n’inzira za dipolomasi za Luanda-Nairobi, ndetse n’ibiganiro byabereye i Doha na Washington bigamije kugera ku mahoro arambye muri Congo, Umudepite w’u Burayi yagize ati: “U Burayi bushobora kugira uruhare, kubera ko bwumvikanye ku gutora itegeko ryamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Uruzinduko rwabo bivugwa ko rwaje rukurikira ubutumire bwa Perezida wa Sena ya Congo, Sama Lukonde Kyenge, wabugejeje kuri abo badepite mu ruzinduko rwe ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku itariki ya 27 Werurwe 2025 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Nyamara, uru ruzinduko ni rumwe mu zo ibihugu by’i Burayi byifashishije mu gushaka kugira ijambo mu gukemura ibibazo bya Congo, aho busa nk’aho bwahejwe na AU, Amerika ndetse na Qatar yabyinjiyemo vuba. Kuba EU itabona umwanya ku meza y’ibiganiro ni kimwe mu bintu bihangayikishije u Burayi, cyane cyane ibihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *