Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko uwari umugaba mukuru w’ingabo zirwaniraa mu kirere, Lt. Gen. Charles Lutaaya, wasimbuwe kuri uyu mwanya, yawirukanweho na Perezida Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, kubera impanuka nyinshi kajugujugu z’igisirikare zimaze iminsi zihura nazo nk’uko amakuru agera kuri Chimpreports avuga .
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Felix Kulayigye, mu itangazo yashyize ahagaragara ariko nta bisobanuro byinshi, ni we wemeje ko Perezida Museveni yasimbuje Lutaaya Maj. Gen. Charles Okidi wahise anazamurwa mu ntera agirwa Lt. General.
Okidi yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi mu Gisirikare cyo mu kirere cya Uganda kuva kuwa 11 Ukuboza 2019.
Mbere yaho, yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku cyicaro cy’ingabo zirwanira mu kirere za UPDF I Entebbe.
Ku rundi ruhande, muri Mutarama 2017 nibwo Lutaaya yazamuwe ku ipeti rya Maj. General ndetse ahita agirwa umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, mbere yo kuzamurwa akagirwa Lt. General muri Gashyantare 2019.
Amakuru agera kuri Chimpreports rero avuga ko Perezida Museveni yirukanye Gen Lutaaya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ugushyingo, nyuma y’aho komisiyo ishinzwe iperereza ku mpanuka ya kajugujugu ya UPDF yabereye mu burasirazuba bwa RDC, ahari ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya ADF.
Iyo kajugujugu ngo nibwo yari igihaguruka ku birindiro imaze gutanga ibikoresho ubwo imihoro yayo yakubitaga ishami ry’igiti. Yahise ita uburinganire mbere yo gusubira hasi igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Abasirikare 15 bari hasi baje kwakira ibyo bikoresho ngo nabo batemaguwe n’imihoro ya kajugujugu bahasiga ubuzima.
“Abasirikare bacu bapfuye bagerageza guhunga imihoro ya kajugujugu yikaragaga,” uyu ni umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru wongeyeho ko byari ibintu biteye ubwoba.
Amakuru akavuga ko abasirikare babiri bari bafite ubunararibonye bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’intambara bya UPDF bahasize ubuzima kubera iyo mpanuka.
Iperereza rikaba ngo ryarasanze ababishinzwe batari bateguriye ikibuga gihagije cyo kugwaho iyo kajugujugu. Usibye Abagande, umwarimu wa kajugujgu ukomoka muri Ukraine nawe yaguye muri iyo mpanuka.
Hagati aho, Gen. Lutaaya yari ataranivana mu bibazo by’indi mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Fort Portal, mu burengerazuba bwa Uganda muri Nzeri. Igisirikare kivuga ko iyo kajugujuu yo mu bwoko bwa Mi 24 yagize ikibazo cya tekiniki iri mu kirere umupilote agashaka kuyimanura igitaraganya.
Muri Gashyantare 2021, indege yo kwitorezaho yari irimo ba cadets babiri na yo yamanutse igitaraganya ari bwo igihaguruka hafi ya Lido beach muri Entebbe.
Mbere yaho gato, indi kajugujugu yari mu butumwa bwo gufasha ingabo za AMISOM yakoze impanuka igihaguruka ahitwa Balidogle, muri Lower Shabelle muri Somalia.
Muri Mutarama umwaka ushize, abapilote babiri ba UPDF biciwe mu yindi mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare yabereye mu Karere ka Butambala. Abo bapilote ni Maj. Naomi Karungi wari uri mu kazi kuva mu 2005 ndetse n’umupilote muto yahuguraga witwa Benon Wokalu.


