Impamvu zituma ibyemezo na gahunda bya leta biba byemejwe bidashyirwa mu bikorwa

Sangiza iyi nkuru

Intege nke mu mikoranire y’inzego z’ubutegetsi, imitangire ya serivisi itaranoga, guhishanya amakuru hagati y’inzego, gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye, gutanga raporo zidashingiye ku kuri, ni zimwe mu mpamvu zituma ibyemezo na gahunda bya leta byemejwe bidashyirwa mu bikorwa nk’uko byagaragajwe na  Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente mu Mwiherero wa 2018.
Mu ijambo yavuze asobanura uko ibyemezo by’umwiherero wa 2017 byashyizwe mu bikorwa, hari aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yageze asaba umukuru w’igihugu kugira icyo avuga ku mpamvu zituma badashyira mu bikorwa neza ibyemezo na gahunda biba byemejwe kugirango bifatirwe ingamba muri uwo mwiherero wa 2018.
Intege nke mu mikoranire y’inzego
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Hakigaragara intege nke mu mikoranire y’inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta ndetse n’imikoranire y’izi nzego n’inzego z’ibanze. Ati: “Urugero ninko kutubahiriza ibishushanyo mbonera (Master plans) aho ahantu hamwe usanga harashyizwe ibikorwa by’imiturire rimwe na rimwe ba nyirabyo bafite n’ibyangombwa bahawe n’inzego za Leta.
Imitangire ya serivisi itaranoga nayo ni imwe mu mbogamizi Minisitiri w’Intebe yagaragaje mu nzego zimwe za Leta n’iz’abikorera.
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hari ahagaragaye imicungire mibi y’umutungo wa Leta. Ati: “Urugero ni uko muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2015/2016, ku nzego 139 zagenzuwe, 40% ntizabonye “Clean audit report”, inzego zingana na 50% nizo zari zarashyize mu bikorwa inama zari zagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015.”
Yakomeje agira ati: “Urundi rugero ni uko hagati ya 2013/2014 na 2015,2016 raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko kontaro 98 zo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye zadindiye. Inyinshi muri zo abazikoraga barazitaye kandi baramaze kwishyurwa”.
Minisitiri w’Intebe kandi ntiyatinye kubwira umukuru w’igihugu ko hari bamwe mu bayobozi bafite umuco wo gushyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu z’igihugu. Iki kikaba nacyo ari imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo leta iba yafashe.
Izindi mbogamizi zikomeye minisitiri w’Intebe yagaragajeharimo kuba habaho guhishanya amakuru muri bamwe mu bayobozi, imikorere itubahiriza igihe cyagenwe, kutihuta mu bigomba gukorwa no kudakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe bikigaragara mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Intebe yanakomoje ku kibazo cya zimwe mu nzego zidafite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe (skills gap) byo kuzifasha kuzuza neza inshingano zazo, anagaragaza umuco kuri bamwe mu bayobozi batinda gufata ibyemezo n’abatinya kubifata ahanini banga kwiteranya.
Kudafatira ibyemezo bikarishye ababa bagaragayeho amakosa yo kutubahiriza neza inshingano zabo nawo ni umuco uteri mwiza Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuzeho ndetse no gutanga raporo zidashingiye ku kuri.
Aha akaba yarasoje avuga ko iyi mikorere itanoze iri mu bidindiza gahunda z’iterambere ry’igihugu, avuga ko igisubizo cyo kuyinoza ahanini kiri hagati muri bo nk’abayobozi.
 
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *