Impinduka ku ingengabihe y’amatora nko kubwa Kabila ntabwo byari ikintu kiza – Alexander De Croo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yabonanye na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo bavugana ku matora n’ibibazo by’umutekano bihungabanya igihugu, aho Tshisekedi yabwiwe ko byaba byiza amatora abaye nk’uko biteganyijwe .

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri, Minisitiri w’intebe Alexander De Croo yabisobanuye agira ati: “Byabaye umuco ngarukamwaka kubonana na Perezida Tshisekedi hano iruhande rw’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”

Inama na Perezida Tshisekedi yari iteganijwe mu ntangiriro z’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu ushize. Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, Hadja Lahbib (MR) n’uw’ubufatanye mu iterambere, Caroline Gennez (Vooruit) na bo bitabiriye iyi nama y’ibihugu byombi.

Alexander De Croo yagize ati: “Tugiye kuvuga ku matora n’ingengabihe y’amatora.” “Urebye neza kandi urebeye kure, ibintu bisa nkaho bigenda nk’uko biteganyijwe muri aka kanya.”

Urubuga mediacongo ruvuga ko ariko niba amatora rusange (abadepite na perezida) agiteganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2023, ibintu byinshi ngo bishobora guhungabanya iyi nzira birimo kwinjira kwa M23 mu burasirazuba, gushyiraho etat de siege mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, iterabwoba ku bakandida n’ababegereye, ubwicanyi bwibasira abantu runaka no gufungwa bya hato na hato kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ntihakwibagirwa kandi ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu kuburizamo imyigaragambyo harimo iheruka yiciwemo abantu benshi mu Mujyi wa Goma ku itariki ya 30 Kanama.

Abajijwe niba ibisabwa byujujwe kugira ngo hategurwe amatora yizewe, mu mucyo na demokarasi, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasubije ati: “Ibintu ntibizigera biba nta makemwa kandi ibintu biragoye cyane mu burasirazuba bw’igihugu mu by’ukuri… Ariko impinduka ku ingengabihe y’amatora nko mu gihe cya Kabila ntabwo byari ikintu kiza. Biragaragara ko byaba byiza amatora abaye mu Kuboza kuko ibitegerejwe ari byinshi. ”

Kuri Alexander De Croo, kuba ihame ry’ubutumwa bw’indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ryaremewe ni inkuru nziza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yatangaje kandi ko “igisubizo mu burasirazuba kitazaba igisirikare”.
Muri urwo rwego kandi byari biteganyijwe ko u Bubiligi buzagirana inama nk’iyi n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *