Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku mutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zemeza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uha imyitozo indi mitwe yitwaje intwaro.
Muri raporo y’impapuro 297 yasohotse muri uku kwezi, izi mpuguke zisobanura ko n’ubwo mu kinyacumi cy’imyaka gishize FDLR yaciwe indege mu buryo bugaragara, yagerageza kongera kwiyubaka, inubaka indi.
Ziti: “N’ubwo yaciwe intege mu kinyacumi cy’imyaka gishize, bamwe mu bayobozi bayo bakicwa nyuma y’ibikorwa bya gisirikare bitandukanye, FDLR-FOCA yakomeje kwinjiza no guha imyitozo imitwe yitwaje intwaro myinshi ikomoka mu gihugu.”
Soma inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Video-Abarwanyi-benshi-ba-FDLR-bagaragaye-i-Rumangabo-bacinya-akadiho
Mu gika cya 74 cy’iyi raporo kiri ku rupapuro rwa 18, izi mpuguke zisobanura ko ubuyobozi n’imyubakire ya FDLR bitigeze bisa n’ibitarigeze bihinduka kuva mu 2020.
Zivuga ko Lieutenant-General Gaston Iyamuremye, uzwi nka Rumuli cyangwa Byiringiro Victor yagizwe Perezida wa FDLR-FOCA asimbuye Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu Budage mu 2019.
General Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega we yafashe inshingano yo kuyobora ishami ry’igisirikare rya FDLR-FOCA ubwo Gen. Sylvestre Mudacumura yari amaze kwicwa. Ubu yungirizwa na Gen. Gakwerere Jean Baptiste uzwi nka Mkobo Julius, Sobo Stany cyangwa Kolomboka.
Impuguke za UN zivuga ko mu buyobozi bukuru bwa FDLR-FOCA harimo Cure Ngoma uba mu gace ka Muchababwe hafi ya Bukombo, akaba ashinzwe ibikorwa bya politiki. Naho Gen. Hakizimana Appolinaire uzwi nka Amikwe Lepite cyangwa Poète, akaba mu birindiro byitiriwe Mozambique, ni Komiseri w’igisirikare.
Lieutenant Colonel Omega Aimé Gustave uba mu gace ka Bubambizo yabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa FDLR, Colonel Ruvugayimikore Protogène uzwi nka Ruhinda we akaba ayobora umutwe udasanzwe (special forces unit) uzwi nka CRAP (Commando de Recherche et d’Action en Profondeur).
Col. Ruhinda ukunze kuvugwa mu bikorwa by’ubufatanye n’ingabo za RDC muri iyi minsi, izi mpuguke zivuga ko yungirizwa n’undi wahawe izina rya Silencieux. Ibikorwa by’imyitozo ngo CRAP ni yashinzwe kubiyobora.
FDLR igizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka irenga 20 ikorera ku butaka bwa RDC.


