Impuguke zirasanga ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zitarimo iz’u Rwanda ntacyo zizageraho

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’inyigo ku bijyanye n’umutekano (ISS), cyashidikanyije ku ntsinzi y’ibikorwa bya gisirikare na politiki mu kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe ibi bikorwa bitaba birimo u Rwanda .

Abayobozi bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bamenyeshejwe na DRC ko itazemera gufatanya na EAC mu gihe u Rwanda rwagira uruhare mu ngabo z’akarere, ivuga ko rushyigikiye umwe mu mitwe y’inyeshyamba, ari wo M23.

Ariko u Rwanda rwahakanye ibyo birego mu gihe inyeshyamba zikomeje kwigarurira ahantu hatandukanye zerekeza mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma.

Mu nama yabo ku wa Gatanu ushize nimugoroba, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe, n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, basabye ingabo zose z’abanyamahanga zikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuhava byihuse.

Abayobozi bombi nk’uko tubikesha Uganda Radio Network (URN), bahamagariye ibihugu bisigaye, cyane cyane Sudani y’Amajyepfo, kwihutisha kohereza ingabo zabo nyuma y’aho ibihugu nk’u Burundi na Kenya bamaze gutegura ingabo zigomba kujya mu burasirazuba bwa Congo.

ISS ariko, ivuga ko u Rwanda rwaba rushyigikiye cyangwa rudashyigikiye umutwe w’inyeshyamba, kurukura mu ngabo zihuriweho bizagira uruhare mu gutuma ibintu birushaho kuba bibi ndetse byice amahirwe yo kunoza umubano n’ibindi bihugu bya EAC.

Ndayishimiye na Kenyatta basuzumye aho ishyirwa mu bikorwa imigambi ya politiki na gisirikare bigamije guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, rigeze.

Itangazo ryasohowe nyuma y’inama ryagize riti: “Bagaragaje ko mu gihe kwegeranya ingabo no kuzohereza biri gukorwa, inzira ya politiki irimo gushyirwamo ingufu biganisha ku gisubizo cyumvikana ku kibazo cy’umutekano urambye.”

Impuguke kandi zibajije niba mu nshingano z’ingabo za EAC, zigomba kugaba ibitero ku mitwe irenga 100 irwanya leta i Kinshasa cyangwa ari ukurinda abaturage gusa mu gihe ibiganiro bya politiki bikomeje.

Abahanga bakavuga ko kurwanya iyo mitwe bishobora kugira ingaruka mbi.

Icyakora, ISS ivuga ko kwemererwa gukoresha ingufu bishobora kubafasha gukora ibyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zananiwe gukora mu myaka irenga 20 ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *