Impungenge ni zose nyuma y’ibura ry’Umugandekazi waburiye i Kibeho aho yari yitabiriye amasengesho

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu Rwanda barimo gushakisha umugore w’Umugandekazi witwa Justine Owor w’imyaka 59, waburiye mu gihugu aho yari yaje mu masengesho aherutse kubera i Kibeho.

Bubinyujije muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala ubuyobozi bw’u Rwanda bwasobanuye ko Owor yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna ku itariki 14 Kanama aho yari yaje kwizihiriza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buti “Yari umwe mu itsinda ry’Abagande 23 bagiye i Kibeho mu masengesho yabaye ku itariki 15 Kanama 2022,”

Bukomeza bugira buti “ Itsinda ryasubiye muri Uganda ku ya 16 Kanama ritari kumwe na Owor.”

Abayobozi bo muri Uganda babwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ko Owor yabuze akigera i Kibeho.

Umwe mu bari kumwe na Owor yagize ati “Ashobora kuba yaraburiye mu bantu benshi. Hashize iminsi itandatu ubu. Ntabwo tuzi aho ari.”

Abajijwe niba nta telephone yari afite, inshuti ye itifuje ko amazina ye atangazwa, yagize iti “ Telephone ya Owor yari mu isakoshi ye yari yasigaye muri bus.”

Bivugwa ko Owor atigeze agera aho yagombaga gucumbika. Aya makuru akaba yasize Abagande bari baje i Kibeho mu kumiro ndetse atuma bagira n’impungenge z’ubuzima bwe.

Hagati aho, ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko iperereza no gushakisha Owor bikomeje inzego z’umutekano zirimo gukusanya amakuru ku irengero ry’uyu mubyeyi wari umucuruzi uri mu zabukuru.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yijeje gukomeza kumenyesha Uganda uko ishakisha rizakomeza kugenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *