Impunzi z’Abanyarwanda zandikiye HCR zisaba kutazoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bari mu buhungiro bisabiye gukomeza kwitwa impunzi aho gusubira mu Rwanda bavuga ko nta mutekano bahagirira. Ni mu gihe u Rwanda rwatangije gahunda ya Come and See, Go and Tell mu 2013 mu rwego rwo kugirango impunzi zijye zibasha kuza mu Rwanda kwirebera ukuri guhari aho kwishinga impuha ahanini zigamije guhindanya isura y’igihugu.
Mu busabe bageneye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), umwe muri aba banyarwanda uvuga ko afite impungenge uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Memory Mugisha, yasabye iri shami kutohereza Abanyarwanda mu gihugu cyabo.
Mugisha avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka gukurikirana no guhana abantu benda gusubira mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Abasubiye mu Rwanda barimo impunzi n’abahoze ari impunzi banyerejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu gihe abandi bafungiwe ahantu hatazwi igihe kirekire.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugenda ku mpunzi mu bihugu by’ibituranyi ndetse ikabicira cyangwa ikabashimutira mu bihugu bahungiyemo.”, ibi akaba ari bimwe mu bikubiye muri ubu busabe bwohererejwe HCR nk’uko iyi nkuru dukesha Malawi24 ikomeza ivuga.
Ubu busabe bukaba bukomeza bushinja Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’impunzi mu gihugu.
Mu kwezi gushize kw’Ukuboza 2017 nibwo HCR yakuyeho statut y’impunzi ku banyarwanda bose baba mu bihugu byabakiriye nka Malawi, Tanzania, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Ibi bikaba bisobanuye ko izi mpunzi zigomba gusubizwa mu gihugu cyazo cyangwa zigashaka ibyangombwa bizemerera kuguma muri ibi bihugu ariko bitari mu rwego rw’ubuhunzi.
Ese ibivugwa muri ubu busabe bwohererejwe HCR bifite ishingiro? Ese izabiha agaciro?
Mu mwaka ushize wa 2017 guhera ku itariki 25 kugeza ku itariki 29 Nzeri, nibwo impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 15 ziturutse mu bihugu bitandukanye byazakiriye kuva mu 1994, zitabiriye gahunda ya “Come and See, Go and Tell” itegurwa ku bufatanye bwa minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo ndetse na HCR ubwayo.
Iyi gahunda ya come and see, go and tell ikaba igamije guhamagarira Abanyarwanda bari mu buhungiro kuza kwihera ijisho ubwabo aho u Rwanda rugeze mu mutekano n’iterambere kugirango bazasubire mu bihugu byabakiriye bahe amakuru ya nyayo bagenzi babo aho kwishinga inkuru z’impuha zigamije guhindanya isura y’u Rwanda.
Umwe mu bitabiriye iyi gahunda witwa Nyirahabinka Innocente wari waturutse muri Zambia, aho yari amaze imyaka 23, yasobanuye ibyo yabonye nyuma y’urugendo rwe, yizeza kuzasobanurira ibyo yiboneye ubwe abo yasize inyuma.
Yagize ati: “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku gutangiza gahunda ya Come and see, Go and Tell. Nitegereje buri kimwe, inzu z’ibyatsi ntizikiba hano, nabonye ibikorwaremezo byiza byinshi nk’imihanda, amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’ibindi byinshi. U Rwanda ni ukuri rwarahindutse.” Ibi akaba yarabitangaje nyuma yo gusura umuryango we mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe nk’uko tubikesha urubuga reliefweb.int rukora inkuru zivuga ku bikorwa by’ubutabazi ku isi yose.
Usibye Nyirahabinka, undi witwa Nkurikiyinka Damascene, Umunyarwanda wahungiye muri Zimbabwe kuva mu 1994, nawe wari waje muri iyi gahunda, yarayishimye avuga ko yamufashije kumenya neza mu by’ukuri ibibera mu Rwanda bitandukanye n’impuha yajyaga yumva aho aba mu buhungiro.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na HCR nibyo byishyuraga amafaranga y’urugendo izi mpunzi zakoreshaga zitahuka, ndetse zigahabwa buri mwana amadorali 150$, umukuru agahabwa 250$ yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Aya mafaranga ariko ngo akaba atazongera guhabwa abarengeje itariki ya 31 Ukuboza 2017 batarataha.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *