Imurikagurisha ryatumye inganda 10 z’abanyamahanga zitangira gukorera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubucuruzi,inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba iravuga ko hari inganda 10 z’abanyamahanga zimaze gufungura imiryango mu Rwanda biturutse ku imurikagurisha

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje gutegura amamurikagurisha atandukanye harimo n’iriri ku rwego mpuzamahanga riba buri mwaka, aho abantu ngo bagenda barushaho kwitabira imurikagurisha yaba ab’imbere mu gihugu cyangwa abanyamahanga, yaba abakorera ibikorwa byabo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisiteri y’ubucuruzi , Inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba , ivuga ko imurikagurisha rigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Muri byinshi ryafashijemo u Rwanda mu rwego rw’ubukungu, ngo hari n’inganda zigeze ku icumi z’abanyamahanga zimaze gufungura imiryango mu Rwanda biturutse ku mamurikagurisha.

Minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko abanyarwanda nabo benshi bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’imurikagurisha by’umwihariko ngo umubare w’abagore bitabira kumurika ibikorwa byabo ngo uri hejuru y’uwabagabo, ibi bigaragarira mu bigo byinshi byitabira iri murikagurisha biyobowe n’abagore ,ahanini aba ngo ni abafite ibigo bikora ahanini ibishingiye ku buhinzi.

Aya mamurikagurisha aba, kuyitabira ngo umurike ibikorwa byawe bisaba gutanga amafaranga runaka, ariko ngo hari abafashwa kuryitabira cyane cyane abakunda kubona ayo mahirwe ngo ni ababa bagiye kumurika ibikorerwa mu Rwanda, aba boroherezwa kurenza abandi kubera gahunda yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka biteganyijwe ko ritangira guhera kuri uyu wa kabiri, itariki 22 Kanama 2017, rizitabirirwa n’ibihugu bigeze kuri 20. Minisiteri y’ubucuruzi ikaba ivuga ko iyi ari intambwe yo kumva agaciro gakomeye k’imurikagurisha ribera mu Rwanda kuko mu myaka yashize wasangaga ririmo abanyarwanda gusa nabo bake, ngo nihamara gutunganywa neza ahisanzuye iri murikagurisha rizajya ribera birashoboka ko hashobora kongerwa inshuro z’amamurikagurisha azajya aba kuko ngo byamaze kugaragara ko afite umumaro.

Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 06 Nzeri, rikazabera nk’uko bisanzwe I Gikondo muri Expo Ground imiryango ikazajya iba ifunguye guhera saa mbiri za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro mu minsi y’imibyizi ndetse no kugeza saa sita z’ijoro muri weekend.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *