Abayobozi b’ingabo baravuga ko indege ya drone yo muri Koreya ya Ruguru yarenze ibilometero 3.7 by’uburebure bw’akarere katemerewe kunyuramo indege gakikije ingoro ya Perezida wa Koreya y’Epfo i Seoul ubwo yinjiraga mu kirere cy’iki gihugu mu kwezi gushize .
Iyi ndege itagira umupilote yari mu ndege eshanu zitagira abapilote zo muri Koreya ya Ruguru zambutse umupaka zikinjira mu kirere cya Koreya y’Epfo ku ya 26 Ukuboza, bituma ingabo za Koreya y’Epfo zihagurutsa indege z’intambara na za kajugujugu. Igisirikare nticyashoboye kumanura indege zitagira abadereva, zanyuze mu kirere cya Koreya y’Epfo amasaha menshi.
Kuri uyu wa Kane, umuyobozi wa gisirikare yatangarije Ibiro Ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo ati: “[drone] yanyuze gato ku mpera y’amajyaruguru ya zone (itanyuramo indege), ariko ntabwo yegereye ibigo by’umutekano bikomeye.”
Umuyobozi mukuru w’ingabo za Koreya y’Epfo yari yahakanye ko imwe mu ndege zitagira abadereva yanyuze hejuru y’ingoro y’umukuru w’igihugu, ariko kuri uyu wa Kane yisubiye yemeza ko drone yarenze impera y’ amajyaruguru y’akarere karinzwe.
Igisirikare ariko cyavuze ko drone itanyuze neza hejuru y’akarere ka Yongsan, aho ibiro bya Perezida Yoon Suk-yeol biherereye.
Uku kwinjirirwa n’indege zitagira abapilote kwateje kunenga ubwirinzi bwo mu kirere bwa Koreya y’Epfo mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje gutera ubwoba mu gihe itezimbere ikoranabuhanga rya misile ballistique, harimo no kugerageza umubaare wa misile utarigeze zibaho mu mwaka ushize.
Yonhap yagize ati: “Kwinjira kwa drone byagaragaje ko Amajyepfo atiteguye bihagije kubona, gukurikirana no kurasa indege zitagira abaderevu.”
Ku wa Gatatu, Perezida wa Koreya y’Epfo yavuze ko azatekereza guhagarika amasezerano yo mu 2018 ya gisirikare hagati y’igisirikare cya Koreya na Pyongyang mu gihe indege zitagira abadereva zakongera kuvogera ikirere cy’igihugu cye.
Umunyamabanga wa perezida ushinzwe itangazamakuru, Kim Eun-hye, yagize ati: “Yategetse ibiro by’umutekano by’igihugu gutekereza ku guhagarika amasezerano y’igisirikare niba Koreya ya Ruguru itangiye ubundi bushotoranyi bwibasira akarere kacu.”


