Imwe mu ngagi zamamaye nyuma yo kwifotoza selfie yarapfuye

Sangiza iyi nkuru

Ingagi izwi cyane yo mu misozi yitwa Ndakasi, yamamaye ubwo yagaragaraga ku ifoto ya selfie yafashwe n’uwari uyishinzwe yarapfuye ku itariki 26 Nzeri 2021 ifite imyaka 14, izize indwara.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, nibwo aya makuru yatangajwe na Parike ya Virunga ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

itangazo ryagize riti “N’akababaro gakomeye Pariki ya Virunga iratangaza ko hapfuye ingagi yo mu misozi yari imfubyi kandi yari ikunzwe cyane, Ndakasi, yitaweho imyaka irenga icumi n’ikigo cya Senkwekwe cya parike, ku mugoroba wo ku ya 26 Nzeri, nyuma y’uburwayi bumaze igihe. Ndakasi yashizemo umwuka mu maboko yuje urukundo y’umurinzi we n’inshuti ye ubuzima bwe bwose, AndrĂ© Bauma. ”

Ndakasi na Ndeze, indi ngagi y’imfubyi nayo yamamaye, zitabwagaho n’ikigo cya Senkwekwe i Rumangabo, muri Parike ya Virunga nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.

Zamamaye muri 2019 ubwo ifoto ya selfie zifotozanyije n’umurinzi wazo, AndrĂ© Bauma, yakwirakwiraga kuri interineti. Iyi foto yerekana ingagi ebyiri zihagaze ku maguru abiri, zireba muri camera ubona ko zari zizi ko zirimo kwifotoza. Ndetse zagaragaye no kuri televiziyo na firime nyinshi, harimo filimi mbarankuru yakozwe kuri Pariki ya Virunga.

Ndakasi yavukiye mu muryango wa “Kabirizi” mu 2007. Nyuma y’amezi abiri ivutse, nyina n’abandi bagize umuryango bishwe n’abitwaje intwaro. Yabonwe n’abashinzwe kurinda parike izenguruka umurambo wa nyina, mbere yo kwimurirwa mu kigo cy’ubutabazi i Goma, aho yasanze Ndeze.

Mu 2009 ni bwo izi ngagi zombi zimuriwe mu kigo cya Senkwekwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *