Imyaka 14 irashize General Laurent Nkunda afatiwe i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 14 irashize General Laurent Nkundabatware (Nkunda) wari umuyobozi ku rwego rwa gisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo atawe muri yombi.

Nkunda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano saa yine n’iminota mirongo itatu (22h30) z’ijoro rya tariki ya 22 Mutarama 2009, ubwo yari yinjiye mu Rwanda anyuze mu karere ka Rubavu, ahunga ava mu birindiro bya CNDP i Bunagana.

Uyu musirikare w’umunyabigwi mu karere k’ibiyaga bigari yatawe muri yombi mu gihe muri CNDP havugwaga umwuka mubi hagati ye n’abandi basirikare bakuru barimo General Bosco Ntaganda, no mu gihe abasirikare b’u Rwanda bari bamaze iminsi batangiye ‘Opération Umoja Wetu’ hamwe n’ingabo za RDC.

Icyo gihe, ibiro by’ingabo z’ibihugu byombi byemeje aya makuru biti: “Uwahoze ari General, Laurent Nkunda yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama saa yine n’igice ubwo yahungiraga ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo gucika ingabo zacu i Bunagana, ari hamwe na batayo eshatu.”

Ifungwa rya Nkunda ntiryavuzweho rumwe kuko byageze aho yitabaza urukiko, asobanura ko afunzwe na guverinoma mu buryo butemewe n’amategeko. Icyo gihe yari afite impungenge z’uko yashoboraga kohererezwa ubutabera bwa RDC, cyane ko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu bari babisabye.

Ubutegetsi bwa RDC bwigeze gusaba ko Nkunda yakoherezwa, agakurikiranwa, ariko hagaragajwe imbogamizi y’uko nta masezerano yo guhererekanya abakurikiranweho ibyaha ibihugu byombi byari bifitanye.

Umunyamateka w’Umunyekongo, Banjamin Babunga Alobi, aremeza ko Nkunda atigeze yoherezwa muri RDC. No mu Rwanda ntibizwi niba yaba agifunzwe, ntibizwi niba yaba akiri muri iki gihugu, nta makuru ye mashya azwi kuva mu mwaka w’2009.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *