Imyaka 14 irashize umuhanzi wari icyamamare mu njyana ya Reggae, Lucky Philip Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo, yiciwe mu gace ka Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg n’abajura bavuga ko bamukundaga.
Uyu muhanzi yishwe tariki ya 18 Ukwakira 2007 ubwo yari mu modoka ihenze yo mu bwoko bwa Chrysler 300c amaze kugeza abana be babiri kwa se wabo muri aka gace.
Yarashwe amasasu menshi n’abari mu modoka ya Volkswagen Sedan, iyo yatwaraga iyoba umuhanda, igonga igiti kinini, arapfa nk’uko byemejwe n’uwari Umuvugizi wa Polisi muri Johannesburg, Eugene Opperman yabitangarije New York Times.
Urupfu rwe rwaciye igikuba mu muziki mpuzamahanga cyane cyane mu njyana ya Reggae, abakunzi be basaba ubutabera bwa Afurika y’Epfo gushakisha abagize uruhare mu iyicwa ry’uyu muhanzi.
Tariki ya 21 Ukwakira 2007, Polisi ya Johannesburg yatangaje ko yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho gukora iki cyaha, ibafatana imbunda nto ebyiri bakekwagaho gukoresha n’imodoka barimo ya Volkswagen Sedan.
Tariki ya 31 Werurwe 2009, urukiko rwahamije icyaha cyo kwica uyu muhanzi abantu batatu muri aba batanu, na bo baje kwemera ko bagikoze, rubakatira igifungo cya burundu. Aba ni abajura ruharwa: Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe.
Mu buhamya batanze ubwo basobanuriraga abacamanza uko bakoze iki cyaha, aba bajura bavuze ko bababajwe no kumenya ko bishe umuhanzi “bakundaga”. Ngo bamwishe bamwitiranyije n’umwe mu bashoramari bakomoka muri Nigeria.
Aba bajura bavuze ko icyo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka, batitaye ku wo ari we.
Lucky Dube ubu aba yujuje imyaka 57 kuko yavutse muri Kanama 1964. Yasize afite indirimbo zibarirwa mu 100 zirimo: Remember Me, Together As One, Slave, Prisoner, Victims, Different Colors, House of Exile, Crazy World, Back to my Roots na It’s Not Easy.



