Umuturage witwa Habiyaremye Lazare utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aracyasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka 7 arasiwe muri kasho ku mpamvu atasobanukiwe.
Mu masaa moya ya tariki y’umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2013 ni bwo Habiyaremye uvuga ko yari afungiwe muri kasho ya polisi ya Kicukiro, yarashwe mu rutugu, irasu rihinguranya mu gatuza, icyo gihe yari yambaye amapingu.
Afite n’icyemezo cyo kwa muganga (Expertise Médico Legale) cyo mu Kwakira 2013 yakuye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, kigaragaza ko koko yarashwe.
Impamvu yatumye Habiyaremye ajyanwa gufungirwa ku Kicukiro nayo ngo ntabwo ayizi gusa akeka ko yagambaniwe n’umugore witwa Kayitesi bagiranye amakimnirane nyuma yo kumwishyuza amafaranga y’u Rwanda 100,000 RWF.
Icyo gihe Habiyaremye wari umaze kuraswa yagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima mu Kagarama, birananirana bamujyana mu Bitaro bya Masaka nabyo birananirana bamujyana mu bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Habiyaremye yavuze ko ibitaro bya Kanombe yabimazemo amezi nk’atatu, arwazwa n’umupolisi gusa ngo na we yageze nyuma aramuta, biba ngombwa ko se uba i Cyangugu aza kwirwariza umuhungu we.
Habiyaremye nyuma yo koroherwa yavuye mu bitaro, yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (yari Emmanuel Gasana), Minisitiri w’Umutekano (yari Sheikh Mussa Fazil Harerimana), uwari umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha rucyitwa CID (CSP Theos Badege), Umuvunyi Mukuru (yari Aloysie Cyanzayire), Minisitiri w’Ubutabera (Busingye Johnston) ndetse yandikira n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, izi nzego zose azimenyesha ikibazo yagize, anazisaba kumurenganura.
Nk’uko bigaragara muri kopi Bwiza yabonye, ubwa mbere yandikiye Umukuru w’Igihugu ni muri Mata 2014. Yongeye kumwandikira inshuro ebyiri, gusa ntabwo Habiyaremye yizeye niba yaramugezeho. Ati: “Urabona ariya mabaruwa nandikiye abayobozi bakuru, ntabwo abageraho.” Impamvu atanga ngo ni uko muri iki gihe cyose atarabona igisubizo.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston tariki ya 15 Nzeri 2020, yasabye Habiyaremye gukorana n’umunyamategeko we, Me Beatrice Kamagaju gukurikirana iki kibazo, amenyesha Umushinjacyaha Mukuru kuborohereza.
Me Beatrice Kamagaju watangiye gukurikirana ikibazo cya Habiyaremye mu mezi atandatu ashize, yatangarije VOA ko amaze iminsi itatu avugana n’Umushinjacyaha Mukuru. Ngo yaramubwiye ati: “Uwo muntu wakoze icyo cyaha aregwe, niba uyu muntu wakoreye uyu muturage icyaha atagaragazwa (uwo mupolisi wamurashe) c’est à dir (bivuze) ko twe tugiye kuzarega leta guhishira umunyacyaha.”
Impamvu Me Kamagaju avuga ko barega leta, ngo ni uko hashize igihe kinini ikibazo cya Habiyaremye kimenyekanye, ku buryo uwamurashe yakabaye akurikiranwa n’ubutabera.
Habiyaremye yarashwe ari ingaragu. Icyo gihe yari atuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Ubu afite umugore n’abana babiri, aho bimukiye mu Murenge wa Gahanga.


