Bosenibamwe Aime wahoze ayobora intara y’amajyaruguru aratangaza ko nyuma y’imyaka amaze akorera leta agiye kubanza kuruhuka hanyuma akagarukana ingamba nshya z’ibyo agiye gukora nyuma yo gukurwa ku mirimo ye.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefone, Bosenibamwe yagize ati”haracyari kare sindamenya icyo ngiye gukora. Gusa ngiye kubanza nduhuke hanyuma icyo nzakora nzakibatangariza mu minsi iri imbere.”
Nubwo Bosenibamwe atemeje neza icyo azakora nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi, yatsindagiye ko azakomeza gukora ibikorwa byose byubaka igihugu byaba ibye bwite cyangwa ibya leta.
Ni mu gihe kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016, Bosenibamwe yashyikirije ibitabo by’umuryango FPR-Inkotanyi umuyobozi mushya w’intara Musabyimana Jean Claude, mu matora y’inteko rusange y’umuryango.
[ad id=”44145″]
Ku itariki ya 4 Ukwakira 2016, nibwo habayeho ivugurura mu miyoborere muri Guverinoma y’u Rwanda, ari nabwo Bosenibamwe yasimbujwe uwari mayor w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru.
Bosenibamwe yamaze imyaka isaga 6 ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ariko mbere yo kuba Guverineri yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera igihe kigera ku myaka itatu.
Yaje kandi no kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo aho na bwo yamazeho imyaka isaga itatu n’igice . Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ariko mbere y’aho yanabaye Umunyamabanga w’Akarere ka Rukira mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse aba n’umwarimu igihe gito. Atuye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, akaba amaze imyaka isaga 17 muri Politike kuko yatangiye gukorera Leta mu 1999.
[ad id=”44145″]
Bosenibamwe yize amashuri ahanitse mu by’ubuhinzi n’ubworozi, akaba afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi (Sciences-Agronomiques) yakuye muri Kaminuza ya Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Muri make yamaze igihe kinini ari umukozi wa Leta. Arubatse, akaba afite umugore n’abana batanu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


