Inama y’iminsi 2 y’Akanama kayobowe na perezida Kagame kashinzwe kuvugurura AU yaberaga I Kigali yasojwe

Sangiza iyi nkuru

Inama ngishwanama y’iminsi 2 yaberaga I Kigali ku mavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe y’akanama kashinzwe kugeza uyu muryango kuri aya mavugurura kayobowe na perezida Paul Kagame, yarangiye kuri uyu wa kabiri, ariko hakazakomeza ibikorwa byo kugisha inama mu byumweru biri imbere.

[ad id=”44145″]

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yagize icyo abwira aka kanama ku mbogamizi n’amahirwe Afurika Yunze Ubumwe ifite mu myaka iri imbere.

30058401914_e1813b2280_z

Ibiganiro byibanze ku mpinduka zikenewe kugirango Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo birusheho gukora neza kandi bigere ku ntego zabyo, mu rwego rwo gukora ibyo umugabane ukeneye mu kwihutisha impinduka mu bukungu, mu mibanire na politiki mu rwego rwa Afurika n’isi muri rusange nk’;uko itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama rivuga.

30573110002_bed482bdb8_z

Mu byumweru n’amezi biri imbere, hazakomeza kubaho kugisha inama mu bafatanyabikorwa batandukanye muri Afurika nk’uko iryo tangazo rivuga.

Inama rusange ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe yateraniye I Kigali niyo yahaye perezida Kagame inshingano zo kuyobora akanama kashinzwe kuvugurura imiterere n’imikorere bya Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo, mu rwego rwo kugirango imiterere n’uburyo bw’imikorere bya AU bijyane n’ibikenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda ya 2063 (Agenda 2063) .

30573124362_54dd09303d_z

[ad id=”44145″]

Ni muri urwo rwego kuwa mbere no kuwa Kabiri perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda ngishwanama rimufasha muriri izi nshingano yahawe.

30058119734_e3d3b71761_z

Abagize iri itsinda akaba ari: Cristina Duarte, wahoze ari minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Cap Vert; Dr Donald Kaberuka, wahoze ari perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD); Dr Acha Leke, umufatanyabikorwa mukuru muri McKinsey & Co; Dr Carlos Lopes, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa UN Economic Commission for Africa; Strive Masiyiwa, Umuyobozi nshingwabikorwa wa Econet Wireless; Tito Mboweni, wahoze ari guverineri wa South African Reserve Bank; Amina J. Mohammed, minisitiri w’ibidukikije wa Nigeria; Mariam Mahamat Nour, minisitiri w’ubukungu, igenamigambi n’ubutwererane mpuzamahanga wa Tchad; na Vera Songwe, umuyobozi ushinzwe Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati muri International Finance Corporation.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *