Inama ya Francophonie yagombaga kubera Ku Kirwa cya Djerba i Tunis mu gihugu cya Tunisia mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo, ariko mu nama y’Akanama Gahoraho k’Umuryango kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Ukwakira, abahagarariye ibihugu 88 bigize uyu muryango bemeye kuyisubika kugeza mu muhindo wa 2022.
Ibihugu bigize umuryango wa La Francophonie byemeye gusaba ko isubikwa mu gihe cy’umwaka umwe, nk’uko bisobanurwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa kabiri ku rubuga rwa OIF.
Iri tangazo riragira riti “Kubera ikibazo cy’ubuzima cyibasiye Isi yose muri iki gihe ndetse n’ibishidikanywaho byinshi bivamo, Bwana Kais Saied, Perezida wa Repubulika ya Tunisia na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, uyu munsi bemeye gusubika inama ya 18 (XVIII) ya Francophonie, yagombaga kuba ku ya 12 na 13 Ukuboza 2020 muri Tunis.”
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ikaba ivuga ko kuva Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed yakwiha ububasha bwose mu mezi arenga abiri ashize, mbere yo guhagarika Inteko ishinga amategeko agakurikizaho ibice bimwe na bimwe by’Itegeko Nshinga mu kwezi gushize, kugirango iyi nama ya Francophonie ibere muri iki gihugu byari bikomeje gushidikanwaho.
Byari bigoye gutegura inama ihuriweho kandi yaba mu mahoro mu gihe abantu ibihumbi nibihumbi bakomeje kwigaragambya bamagana icyo bita guhirika ubutegetsi. Uwahoze ari Perezida Moncef Marzouki ndetse ku giti cye yasabye ko iyi nama itabera muri Tunisia. Bivugwa ko ibihugu byinshi bigize OIF byagaragarije Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo ko iki ari ikibazo.
Ku wa Gatandatu, nibwo Louise Mushikiwabo yagiye muri Tunisia kumva Perezida Kaïs Saïed wongeye kuvuga ko yiteguye kwakira iyi nama no kumwereka imyiteguro irimo gukorwa. Abateguraga inama bari bijeje ko leta zigera kuri 20 zemeje ko zizitabira.
Ni mu gihe umuryango wa OIF ugizwe n’ibihugu 88 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, 7 bifite ubunyamuryango bucagase na 27 by’indorerezi.


