Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ya misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, MONUSCO, yarashweho n’abantu bataramenyekana, umupilote wayo ahasiga ubuzima, undi musirikare arakomereka.
MONUSCO, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 yasobanuye ko iyi ndege yavaga mu mujyi wa Beni yerekeza i Goma, yarashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi ndege yarasiwe mu kirere cya Rusayo muri teritwari ya Nyiragongo. Ngo ubwo uyu mupilote yari amaze kwicwa, umufasha (co-pilot) yahise ayitwara, ashobora kuyigeza ku kibuga cy’indege cya Goma.
MONUSCO yihanganishije umuryango w’umupilote wishwe n’igihugu akomokamo, inamagana abagabye iki gitero, yibutsa ko bakoze icyaha cy’intambara, kandi isaba Leta ya RDC gukora iperereza, abazahamwa iki cyaha bakageza mu butabera.


